Sobanukirwa ’Cyclone Hidaya’, umuhengeri uteye ubwoba ukomeje guhangayikisha imitima y’Abanya-Kenya na Tanzania
Sobanukirwa ’Cyclone Hidaya’, umuhengeri uteye ubwoba ukomeje guhangayikisha imitima y’Abanya-Kenya na Tanzania
Mu butumwa yageneye abenegihugu ku wa 3 Gicurasi 2024, Perezida wa Kenya, William Ruto, yasabye ko abaturiye uduce twibasiwe n’imyuzure bahimurwa vuba na bwangu, asaba ubufatanye bw’inzego za leta zose mu guhangana n’ibihe bigoye igihugu kirimo, ariko anateguza ko hagiye kuza irindi sanganya ridasanzwe ryiswe “Cyclone Hidaya”, ryitezweho guteza imvura nyinshi n’umuyaga ufite ingufu zidasanzwe.
Abarenga 210 bamaze kwicwa n’imyuzure muri Kenya kuva imvura nyinshi n’umuyaga byibasira Afurika y’Uburasirazuba mu mpera za 2023. Imiryango isaga 3000 yavuye mu byayo naho ibigo by’amashuri birenga 1.960 birasenyuka. Ababarirwa muri 90 baburiwe irengero.
U Burundi na Tanzania na byo bimaze iminsi byibasiwe n’imyuzure ariko ko ho ntihapfuye benshi nko muri Kenya.
Mu Rwanda naho imvura nyinshi imaze iminsi igwa yangije amazu n’ibikorwaremezo bike, ihitana n’ubuzima bwa bamwe bagwiriwe n’inkangu zacitse ku misozi, abagwiriwe n’inzu ndetse n’abaguye mu migezi.
Abasesenguzi mu by’ubumenyi bw’Isi n’imicungire y’ibiza bagaragaza ko iyo myuzure yaturutse ku buryo bw’imihindagurikire y’ibihe buzwi nka ‘El Niño’; burangwa n’ihindagurika ry’urusobe rw’umuyaga n’ibipimo by’ubushyuhe mu Nyanja ya Pacifique.
Ku rundi ruhande, imitima y’Abanya-Kenya n’Abanya-Tanzania yakomeje guhagarara batinya “Cyclone Hidaya”, umuhengeri waturutse mu Majyepfo y’Inyanja y’Abahinde, ukanyura mu gice kiri mu Burasirazuba bwa Tanzania n’Amajyaruguru ashyira Uburasirazuba bwa Comores.
Umuhengeri wo mu Nyanja, bamwe bita “hurricane” cyangwa “typhoon” mu Cyongereza, ubaho iyo umuyaga ufite ingufu wikaragiye mu gice kirimo amazi asa n’atuje, bigatuma agendana umuvumba ufite ingufu nyinshi muri iyo Nyanja.
Ikigo cy’Abafaransa gishinzwe iteganyagihe, Meteo France La Reunion, ni cyo cyahaye uwo muhengeri, ubayeho bwa mbere, izina rya “Hidaya”. Kigaragaza ko uzaturuka mu Burengerazuba werekeza mu Burasirazuba hagati yo ku wa 2 no ku wa 4 Gicurasi 2024.
Ikigo gishinzwe iteganyagihe muri Tanzania cyo cyatangaje ko “Cyclone Hidaya” izibasira icyo gihugu hagati yo ku wa 2 no ku wa 6 Gicurasi 2024. Ibice bizibasirwa birimo Dar es Salaam, Tanga, Morogoro, Ugunja, Pemba, Mtwara, Lindi na Pwani.
Imvura nyinshi n’umuyaga ufite ingufu zidasanzwe ni byo byitezwe muri Kenya na Tanzania, mu bice bizagerwaho n’iryo sanganya. Ni mu gihe ibikorwa bibera mu Nyanja y’Abahinde na byo bizagirwaho ingaruka.







