Sobanukirwa inyungu ihambaye Amb. Nkulikiyimfura yagaragaje Abanyarwanda bakura mu imurika ry’ubuhinzi i Paris (Amafoto)
Sobanukirwa inyungu ihambaye Amb. Nkulikiyimfura yagaragaje Abanyarwanda bakura mu imurika ry’ubuhinzi i Paris (Amafoto)
Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, François Nkulikiyimfura, yagaragaje ko kuba Abanyarwanda bitabiriye ku nshuro ya gatatu imurikabikorwa ry’ubuhinzi n’ubworozi i Paris, ari inyungu ikomeye kuko bituma ibicuruzwa by’Igihugu bimenyekana, ndetse n’Abanyarwanda baryitabiriye bagahana ubumenyi n’abandi.
Ni ingingo Ambasaderi Nkulikiyimfura yagarutseho kuri uyu wa Gatandatu, tariki 24 Gashyantare mu 2024, i Paris mu Bufaransa, ubwo iri murikabikorwa rizwi nka ‘Salon International de l’Agriculture’ ryatangizwaga.
U Rwanda ni kimwe mu bihugu byitabiriye iri murikabikorwa, akaba ari n’inshuro ya gatatu rwitabira muri rusange.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, François Nkulikiyimfura, yavuze ko kimwe mu byo bishimira ari uko umubare w’abaje bahagarariye u Rwanda wiyongereye ugereranyije n’umwaka ushize.
Ati “Ni ibyishimo kuri twebwe nka Ambasade y’u Rwanda, ni ibyishimo ku kazi NAEB n’Urwego rw’Igihugu rw’Itembere, RDB bari gukora kuko uyu mwaka twabonye abantu 18 baje bahagarariye u Rwanda, bakubye inshuro ebyiri abari baje umwaka ushize. Baje bamurika ibicuruzwa byabo birimo ikawa, imbuto, avoka, urusenda, icyayi n’ibindi bicuruzwa twifuza ko bagurisha ku isoko ry’u Bufaransa.”
Yakomeje avuga ko kwitabira iri murikabikorwa ku Banyarwanda ari ikintu cyiza kuko bibafasha kwagura ibyo bakora.
Ati “Ibi bigo nyarwanda byaturutse i Kigali bigiye kugira amahirwe yo kumenyekanisha ibicuruzwa nyarwanda, bigiye kugira amahirwe yo guhana ubunararibonye n’abandi bacuruzi b’Abafaransa cyangwa ibindi bihugu.”
“Hari inyigisho nyinshi tugomba kuhakura zirimo ibijyanye no gutunganya ibicuruzwa, ubuziranenge bw’ibicuruzwa ducuruza, no kwereka Abanyarwanda uko bashobora kuzuza ibipimo by’ubuziranenge by’Abafaransa kuko kugira ngo ubashe kwinjira ku isoko ry’Abafaransa hari ibyo ubanza kuzuza bijyanye n’ubuziranenge, isuku no gufunga ibicuruzwa.”
Iri murikabikorwa rihuza abakora iby’ubuhinzi n’ubworozi baturutse mu mpande zose z’Isi, bakerekana ibyo bakora, bakungurana ubunararibonye na bagenzi babo.
U Rwanda rufite byinshi rwereka amahanga cyane ko rufite ubutaka bwera, kandi n’ikirere cyiza, ku buryo ishoramari ryose ryakorwa mu rwego rw’ubuhinzi ryatanga umusaruro.
Ambasaderi Nkulikiyimfura yagaragaje ko nubwo abacuruzi b’Abanyarwanda bamaze gutera imbere mu bijyanye no kugemurira amasoko yo mu mahanga hari ibyo bagikwiriye kunoza.
Ati “Hari icyo nsaba Abanyarwanda baje n’abandi bazakomeza gukorera kuri iri soko ry’u Bufaransa, kijyanye no kwishyira hamwe kugira ngo tureba ububiko umuntu yakodesha ku buryo haza ibicuruzwa mu buryo buhoraho, hari n’ukuntu dukurikije toni bohereza twareba ukuntu bakorana na RwandAir kuko iza inshuro eshatu mu cyumweru kandi ifite indege nini itwara imizigo, aho rero hari amahirwe.”
Yakomeje avuga ko kimwe mu bibazo abacuruzi b’Abanyarwanda bajyana ibicuruzwa mu Bufaransa bari bagaragaje ari ikijyanye no kubona ububiko bw’aho kubishyira muri iki gihugu.
Yavuze ko “iki kibazo kiri gushakirwa igisubizo ariko icyo bifuza cya mbere ari uko bakwishyira hamwe bakerekana ingano y’ibicuruzwana bajyana mu Bufaransa, inshuro babyohereza, ubundi nabo bakabona aho bahera babafasha.”
Iri murika ryatangiye bwa mbere mu 1964, ryitabirwa n’abahinzi n’aborozi bagera ku bihumbi 300. Mu 1975 bariyongereye baba ibihumbi 500. Mu 2019 bari bamaze kugera kuri miliyoni eshatu ushyizemo n’abarikurikiraniye kuri internet.
Mu 2018 ryitabiriwe imbonankubone n’abagera kuri 672.568.
Nyuma y’icyorezo cya Covid 19, ryongeye gufungurwa mu 2022 ryitabirwa n’abantu barenga ibihumbi 502.
Amafoto yaranze umunsi wa mbere w’imurikabikorwa




















































