Success SA: Umwamikazi mushya w’injyana zigezweho muri Afurika y’Epfo agiye gutigisa Kigali

May 1, 2026 - 09:21
 0
Success SA: Umwamikazi mushya w’injyana zigezweho muri Afurika y’Epfo agiye gutigisa Kigali

Success SA: Umwamikazi mushya w’injyana zigezweho muri Afurika y’Epfo agiye gutigisa Kigali

May 1, 2026 - 09:21

DJ Success SA ukomoka muri Afurika y'Epfo ategerejwe muri Kigali Universe ku wa 2 Gicurasi 2026.

Mu gihe Abanyarwanda binjira mu mpera z’icyumweru, imitima y’abakunda ibirori n’umuziki w’amahanga yerekeje muri Kigali Universe. Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 2 Gicurasi 2026, uyu mujyi uritegura kwakira umwe mu bakobwa bagezweho muri Afurika y’Epfo mu kuvanga imiziki, Success SA.

Uyu mukobwa afite amaraso mashya n’injyana zigezweho, ntabwo ari DJ usanzwe, ahubwo ni impano yakuranye yitegereza uburyo umuziki uvangwa kuva akiri muto cyane.

Kuri Success SA, kuvanga imiziki si umwuga yashatse amaze gukura, ahubwo ni umurage yahawe na se. Yakuriye mu Mujyi wa Phuthaditjhaba muri Free State, akaba yarangiye gukunda ibyuma n’injyana afite imyaka itandatu gusa y’amavuko, ubwo yakurikiranaga se mu kazi k’ubuhanga bwo kuvanga imiziki.

Icyo gukunda umuziki cyaje kuvamo umwuga weruye mu mwaka wa 2017, ubwo yari afite imyaka 14 gusa. Kuba yaratangiye akiri umwana byatumye kuri ubu, afite imyaka 23, afatwa nk’umwe mu bafite ubumenyi n’ubunararibonye buhanitse mu muziki ugezweho muri Afurika y’Epfo.

Uretse kuba DJ unogeye amaso n’amatwi ku rubyiniro, Success SA ni n’umuhanzi w’umuhanga. Izina rye ryamenyekanye cyane mu ndirimbo yise ‘Mbuzi’ yahuriyemo na Ice Beats Slide.

Uyu mukobwa kandi aherutse gushyira hanze alubumu nshya yise ‘Dreams are free’, igaragaza ishusho y’inzozi ze n’aho ashaka kugeza umuziki we ku rwego mpuzamahanga.

Igitaramo cye i Kigali kije nk’intangiriro y’uruzinduko rw’akazi rugiye kumuzengurutsa isi muri uku kwezi kwa Gicurasi. Biteganyijwe ko nava mu Rwanda, azerekeza muri Australia aho afite ibitaramo bitatu bikomeye azakorera mu mijyi itandukanye yo muri icyo gihugu.

Kuri uyu wa Gatandatu, Kigali Universe iritegura kuzaba ari ihuriro ry’abakunzi b’injyana za Amapiano n’izindi zigezweho, aho Success SA azerekana ko inzozi yatangiye afite imyaka itandatu ubu zamaze kuba impamo kandi zirenga imipaka ya Afurikay’Epfo.

CYIZA Theogene Accomplished Journalist at BIGEZWEHO , Delivering impactful, ethical storytelling with clarity, insight, and a global outlook. Tel: +250791972215 | Email: cyizatheogene777@gmail.com