Sudan: Inkangu yahitanye abantu 1000, harokoka umwe rukumbi

Sep 2, 2025 - 17:50
 0
Sudan: Inkangu yahitanye abantu 1000, harokoka umwe rukumbi

Sudan: Inkangu yahitanye abantu 1000, harokoka umwe rukumbi

Sep 2, 2025 - 17:50

Mu Burengerazuba wa Sudan mu gace ka Darfur, inkangu iturutse ku mvura nyinshi yishe abantu 1, 000 bari batuye mu gace kamwe, ‘harokoka umwe’.

Umutwe w’inyeshyamba wa Sudan Liberation Movement/Army (SLM/A) ugenzura ako gace niwo watangaje ayo makuru.

Mu itangazo izo nyeshyamba zasohoye zavuze ko iyo nkangu yabaye ku Cyumweru tariki ya 31 Kanama 2025, yaturutse ku mvura nyinshi yari imaze iminsi igwa mu misozi ya Marrah, nyuma iteza gutenguka mu mudugudu wa Tarasin.

Mu itangazo inyeshyamba ziti ” Uwo mudugudu wasenyutse burundu kugera hasi, kandi umuntu umwe gusa ni we wabonetse ari muzima mu bisigazwa.”

Sudan Liberation Movement/Army (SLM/A) yasabye byihutirwa Umuryango w’Abibumbye ndetse n’imiryango mpuzamahanga gufasha mu gushakisha no gushyingura imibiri y’abapfuye, harimo abana benshi.

Kubera ko kugera muri ako gace k’imisozi bigoye bitewe n’intambara ihari ndetse n’imiterere yaho, imirimo y’ubutabazi igoye.

Inama y’Inzibacyuho iyoboye Sudan by’umwihariko Umurwa Mukuru Khartoum, yavuze ko yunamiye abaturage benshi b’inzirakarengane bahasize ubuzima, ivuga ko ubushobozi bwose bushoboka bwashyizwe mu bikorwa by’ubutabazi.

Iyo nkangu yibasiye aka gace mu gihe n’ubundi abaturage baho bari mu kaga katurutse ku ntambara imaze imyaka irenga itatu ihanganishije Ingabo za leta ya Sudan n’umutwe wa Rapid Support Forces, iturutse ku kutumvikana ku bijyanye no kwinjizwa k’uwo mutwe mu gisirikare cya leta.

Ni nyuma y’igihe cy’ihangana hagati y’abasirikare bakuru bafashe ubutegetsi muri coup d’état yo mu 2021, Abdel Fattah al-Burhan uyoboye igihugu na Mohamed Hamdan Dagalo wari umwungirije akaba anayoboye umutwe witwara gisirikare wa RSF.

Henriette UWAMAHIRWE