Sudani: Leta ya Sudani yahagaritse ibinyamakuru mpuzamahanga bitatu
Sudani: Leta ya Sudani yahagaritse ibinyamakuru mpuzamahanga bitatu
Leta ya Sudani yahagaritse ibinyamakuru Al Arabiya, Al Hadath na Sky News Arabia, ibishinja kudakora kinyamwuga, kudakorera mu mucyo no kutavugurura impushya zibyemerera gukorera muri iki gihugu.
Iki cyemezo cyafashwe na Minisiteri y’Itumanaho nyuma y’igitutu Leta ya Sudani imaze igihe ishyira ku banyamakuru b’ibi binyamakuru, kuva intambara yatangira muri iki gihugu muri Mata 2023.
Al Hadath yatangarije ku rubuga X ko yatunguwe n’icyemezo cya Leta ya Sudani kuko itigeze ikimenyeshwa.
Bagize bati “Twatunguwe no kumva icyemezo cyo guhagarika Al Hadath na Al Arabiya kuri televiziyo y’igihugu.”
Ihuriro ry’abanyamakuru muri Sudani ryamaganye iki cyemezo, risobanura ko ribangamira ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo no kwishyira ukizana kw’itangazamakuru.
Riti “Gufunga iminara no gukumira abakorera muri uyu mwuga bizacecekesha ijwi ry’ibinyamakuru bikora kinyamwuga kandi bizanafungurira amarembo ibihuha n’imvugo zibiba urwango.”
Iyi ntambara ihanganishije ingabo za Leta y’inzibacyuho ya Sudani iyobowe na Gen Abdel Fattah al Burhan n’umutwe witwaje intwaro wa RSF (Rapid Support Forces) uyobowe na Gen Mohamed Dagalo uzwi nka ‘Hemedti’, wifuza ko iki gihugu kiyoborwa n’abasivili.







