Tanzania: Umunyeshuri wari Faratiri yiyahuye nyuma yaho mu banyeshuri bose biganaga ariwe wasibijwe mu ishuri
Tanzania: Umunyeshuri wari Faratiri yiyahuye nyuma yaho mu banyeshuri bose biganaga ariwe wasibijwe mu ishuri
Nyuma y'iminsi micye havuzwe inkuru ya Musenyeri wiyahuye kubera imyenda yari abereyemo abantu batandukanye, kuri uyu wa mbere 21 Gicurasi 2024 mu Ntara ya Tanga, Umunyeshuri wari Faratiri yiyahuye nyuma yaho mu banyeshuri bose biganaga ariwe wasibijwe mu ishuri.
Amakuru yatanzwe n'umuyobozi wa Polisi mu Ntara ya Tanga, Almachius Mchunguzi, yavuze ko Umunyeshuri witwa Rogasion Massawe, basanze yiyahuye aho yari asanzwe acumbitse.
Yagize ati" Amakuru y'ibanze twabashije ku menya nuko uwo munyeshuri Ragasion Massawe yaba yiyahuye nyuma yaho yananiwe kwiyakira biturutse kuba ariwe mu nyeshuri wenyine wasibijwe mu ishuri ubwo bagenzi be bimukaga bakajya mu kiciro cyo kuba Abadiakoni nyuma yaho bakazasoza amasomo yabo abemerera kuba Abapadiri".
Umuyobozi wa Polisi yavuze ko iperereza rigikomeje kugirango hamenyekane nyirizina impamvu yatumye uwo munyeshuri yiyambura ubuzima nubwo iperereza ry'ibanze ryerekana ko byatewe no gusibira.





