Tanzania yongeye kwihanangiriza abaganga basaba amafaranga abagore batwite mbere yo kubitaho
Tanzania yongeye kwihanangiriza abaganga basaba amafaranga abagore batwite mbere yo kubitaho
Abagore batwite muri Tanzania bongeye kwizezwa ubuvuzi bw’ubuntu nyuma y’uko Leta yihanangirije abaganga basaba amafaranga mbere yo kubitaho.
Guverinoma ya Tanzania yongeye gukangurira abakozi bo mu rwego rw’ubuzima kubahiriza amategeko agenga serivisi zihabwa abagore batwite, ibasaba kudakomeza kubasaba amafaranga mbere yo kubitaho kandi serivisi bagomba guhabwa ziteganywa nk’iz’ubuntu.
Ibi bibaye nyuma y’uko hakomeje kugaragara ibibazo mu mavuriro atandukanye aho bamwe mu bagore batwite bavuga ko basabwa kubanza kwishyura amafaranga mbere yo guhabwa ubuvuzi, ibintu binyuranyije n’amategeko y’icyo gihugu.
Muri Tanzania, abagore batwite n’abana bari munsi y’imyaka itanu bemerewe serivisi z’ubuvuzi zitangirwa ubuntu muri gahunda ya Leta igamije guteza imbere ubuzima bw’umubyeyi n’umwana.
Minisitiri w’Ubuzima wa Tanzania, Mohamed Mchengerwa, yavuze ko abaganga cyangwa abandi bakozi b’ubuzima bakomeje gusaba amafaranga abo bagore baba barenze ku mabwiriza ya Leta ndetse bakabangamira uburenganzira bw’ababyeyi.
Yavuze ko hari amavuriro amwe agaragaramo ibikorwa byo gusaba abagore batwite amafaranga ari hagati ya 15.000 na 30.000 by’amashilingi ya Tanzania, ndetse bamwe bakanasabwa kwizanira ibikoresho byo kwa muganga birimo uturindantoki n’ibindi.
Mu butumwa bwe, Minisitiri Mchengerwa yavuze ko nta mugore utwite ukwiye kudahabwa ubuvuzi kubera ikibazo cy’amafaranga, ashimangira ko abakozi bose bazakomeza kurenga ku mabwiriza bazahanwa harimo no kwirukanwa mu kazi cyangwa kwamburwa uburenganzira bwo gukora umwuga w’ubuvuzi.
Na none kandi, Minisitiri w’Intebe wa Tanzania, Mwigulu Nchemba, yasabye amavuriro yose kwakira abagore batwite nta mananiza ayo ari yo yose, ashimangira ko bagomba guhabwa ubuvuzi bwihuse kandi budasaba kubanza kwishyura.
Itegeko ryo mu 2007 rigenga ubuzima muri Tanzania riteganya ko abagore batwite n’abana bato bagomba kuvurirwa ubuntu, gusa impuguke mu by’ubuzima zivuga ko hakiri ikibazo cy’ishyirwa mu bikorwa ryabo mu bice bimwe by’igihugu.
Abasesenguzi bavuga ko hakenewe kongera ubukangurambaga no gukaza igenzura mu mavuriro kugira ngo abagore batwite bahabwe ubuvuzi bukwiye ku gihe kandi nta mafaranga basabwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko.






