TotalEnergies irigukorwaho iperereza ku bwicanyi kubera igitero cy’abajihadiste muri Mozambike
TotalEnergies irigukorwaho iperereza ku bwicanyi kubera igitero cy’abajihadiste muri Mozambike
Igihangange mu bucukuzi n’ubucuruzi bwa peteroli na gaz, TotalEnergies, yongeye kotswa igitutu, aho mu Bufaransa hafunguwe iperereza ry’ibanze kuri uyu wa Gatandatu itariki ya 4 Gicurasi, kubera “kwica umuntu bitagambiriwe” no “kudafasha umuntu uri mu kaga”.
Ibi bintu byabaye mu 2021, mu gihe cy’igitero cy’abajihadiste muri Palma muri Mozambike. Iyi sosiyete, yari ifite umushinga wa gaz mu karere, irashinjwa uburangare mu gusuzuma ingaruka z’umutekano.
Iperereza rifatwa nk "intambwe nziza" ku barega barimo abakozweho n’igitero cy’abajihadiste cyo ku itariki ya 24 Werurwe 2021 muri Palma kigambwe na Leta ya Kisilamu (IS). Maputo yatangaje abantu bagera kuri mirongo itatu gusa bapfuye, ariko ngo iperereza ryakozwe n’umunyamakuru wigenga, Alexander Perry, rigaragaza umubare w’abaturage bagera ku 1.402 bapfuye cyangwa baburiwe irengero, barimo ba rwiyemezamirimo 55.
Benshi muri bo bari bahungiye muri hotel iri mu nkengero z’umujyi, Amarula Lodge, bamaze iminsi myinshi bagoswe n’abajihadiste. Nibura abantu barindwi bishwe bagerageza gutoroka nkuko iyi nkuru dukesha RFI ivuga.
Abahohotewe bashinja TotalEnergies uruhare rwo muri iki gitero kubera "kudafasha umuntu uri mu kaga". Kuberako bashinja iki kigo mpuzamahanga kwanga gufasha mu bikorwa by’ubutabazi cyanga gutanga lisansi ya kajugujugu zahungishaga abasivili. Ikindi kirego: ni ukunanirwa kurinda ba rwiyemezamirimo. Abarega ndetse bemeza ko iyi sosiyete yari “yamenyeshejwe ko igitero kiri hafi” cy’abajihadiste mbere.
Nicholas Alexander, urega wo muri Afurika y’Epfo warokotse icyo gitero yagize ati: “Twishimiye ko umushinjacyaha w’u Bufaransa yagize icyo akora mu kuzirikana ibyo twasabye.”
Raporo zituruka mu miryango itegamiye kuri Leta n’amasosiyete ngishwanama nazo zigaragaza amakosa muri gahunda y’umutekano y’iyi sosiyete.





