Tour du Rwanda 2026: Abakinnyi bizerwaga bakubiswe inshuro,Menya ibyaranze iri siganwa uyu mwaka
Tour du Rwanda 2026: Abakinnyi bizerwaga bakubiswe inshuro,Menya ibyaranze iri siganwa uyu mwaka
Irushanwa ry'amagare rya Tour du Rwanda ryongeye gusigira akazi kenshi abanyarwanda ,ngibi ibyaranze iri siganwa uyu mwaka ryajemo udushya twinshi.
Kuwa 22 Gashyantare 2026 mu Rwanda hatangiye isiganwa ry'amagare Tour du Rwanda aho ryari ryitabiriwe n'amakipe atandukanye yo ku isi rigasozwa kuri uyu wa 01 Werurwe 2026 risigiye abanyarwanda bakina uyu mukino isomo rikomeye.
Iri rushanwa ryo gusiganwa ku magare ni umwe mu mikino ikunzwe mu Rwanda no ku isi hose cyane ko ari uza mu iy'imbere abanyarwanda bibonamo ugereranyije n'indi bitabira kubera urwego bamaze kugeraho mu kuwukina neza bituma banabona ibihembo byinshi mu masiganwa bagenda bitabira haba mu Rwanda no hanze yarwo.
Mu isiganwa rya Tour du Rwanda ry'uyu mwaka wa 2026 habayemo udushya twinshi twahuriranye n'impinduka zagaragaye mu mitegurire aho urukurikirane rw'uduce abasiganwa baciyemo rwahindutse ndetse n'abakinnyi bagatungurana.
Ubwo iri siganwa ryatangiraga kuwa 22 Gashyantare 2026, abasiganwa bahagurukiye mu karere ka Gicumbi berekeza I Rwamagana, iyari intera ndende mu igize uduce twakinwe muri uyu mwaka.
Nk'uko bisanzwe iri rushanwa ryatangiye abanyarwanda bafitiye ikizere abakinnyi n'abanyarwanda cyakora ku ikubitiro batungurwa n'abanyamahanga kuko aka gace gafungura irushanwa kahise kegukanwa na Itimar Einhorn w'ikipe ya NSN Development.
Kuri uyu munsi wa Mbere wa Tour du Rwanda 2026 mu byawuranze nuko habayemo isangane ry'impanuka yabereye I Gitwe ikaza gutwara ubuzima bwa babiri ubwo imodoka yari mu izaherekezaga abandi yataye umuhanda ikahuka mu bafana bari baje kwihera ijisho abakinnyi bakunda.
Kuva ku munsi wa Mbere wa Tour du Rwanda 2026 abakunzi b'uyu cyane abari bategereje ko hagira umunyarwanda utwaramo agace amaso yabo yaheze mu kirere kuko habuze nuwinjira ngo ahatane ahere no muri batatu ba mbere bagerageje kugera ku murongo ahubwo iyi myanya igahora yifatirwa n'abo mu mahanga.
Bisa naho amakipe yo hanze y'u Rwanda yaje yakaniye ku rwego rwo hejuru kuko iri siganwa ryarinze kurangira bakiri imbere mu byiciro byose birebwaho ndetse umunyamahanga aba Ari nawe uryegukana muri rusange aho yabaye Kretschy Moritz wa NSN Development yo mu busuwisi.
Dore uko abakinnyi wagiye batwara uduce muri Tour du Rwanda 2026 kuva ku aka Mbere kugera ku musozo wayo.
Agace ka Mbere kegukanwe na Itimar Einhorn wa NSN Development kakaba Kari agace karekare mu intera mu twari tugize Tour du Rwanda ya 2026.
Agace ka Kabiri kegukanwe n'umunya Espagne, Pau Marti ukinira NSN Development kavaga i Nyamata (Bugesera) berekeza i Huye.
Jurgen Zommermand wo mu buholandi ukinira ikipe ya Picnic Post NL, niwe watwaye agace ka gatatu ka Tour du Rwanda, aho bavaga i Huye berekeza i Rusizi aho yatumye abari bagifite ikizere ku banyarwanda batangira gucika intege.
Agace ka Kane ka Tour du Rwanda 2026 ko katwawe n'umubiligi De Clercq aho bavaga i Karongi berekeza i Rubavu naho aka gatanu Jermaine Zemke w'imyaka 20 y'amavuko, aba ariwe ukegukana aha ho bazengurukaga mu Karere ka Rubavu ku ntera ya Km 82.
Umunya-Israel, Einhorn Itamar ukinira ikipe ya NSN niwe wegukanye agace ka gatandatu ka Tour du Rwanda, aho bavaga i Rubavu berekeza i Musanze, ku ntera ya Km 84.1 kaba aka Kabiri yari atwaye naho ikipe ye iba iya Mbere yari igize uduce twinshi.
Umunya-Brazil Bravo Ribeiro w’imyaka 19 w'Ikipe ya Soudal Quick-Step Development Team ni we wegukanye Agace ka Karindwi ka Tour du Rwanda 2026, kahagurukiye mu Mujyi wa Musanze kerekeza mu wa Kigali aho basoreje imbere ya Kigali Pelé Stadium ku ntera y’ibilometero 147,2.
Umunya Eritrea Henok Mulubrhan niwe wegukanye agace ka munani arinako ka nyuma ka Tour du Rwanda 2026, yakoresheje ibihe bingana n'isaha imwe iminota 59 n'amasegonda 37 kuntera y'ibilometero 83 na metero 800 Henok Mulubrhan aheruka kwegukana iri siganwa muri 2023
Umunyarwanda waje hafi muri aka gace ka munani ni MUHOZA Eric ukinira Team Amani uje kumwanya wa 7 aho arushwa amasegonda atatu na Henok Mulubrhan uje kumwanya wa mbere
Abandi bahembwe muri iri rushanwa ni aba bakurikira:
Moritz Kretschy w'imyaka 23, ukinira Ikipe ya NSN Development Team, yegukanye Tour du Rwanda 2026 nkuko twabigarutseho hejuru
Umunyarwanda witwaye neza mu Gace ka Munani ni Muhoza Eric ubarizwa muri Team Amani ndetse Umukinnyi wayoboye isiganwa igihe kirekire yabaye Aman Awet wa Istanbul Team.
Umunyafurika witwaye neza ni Amaniel Desta uba muri Team Amani aho Umunyafurika muto mwiza yongeye kuba Amaniel Desta wa Team Amani.
Umukinnyi wahize abandi mu kuzamuka ni Miguel Heidemann wo muri REMBE | rad-net,Umukinnyi muto witwaye neza mu isiganwa ni Duarte Marivoet wa Lotto-Groupe Wanty.





