Trump na Putin bateranye, ariko inama yabo ntacyo yagezeho”
Trump na Putin bateranye, ariko inama yabo ntacyo yagezeho”
Inama yari itegerejwe cyane hagati ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, n’uwu Burusiya, Vladimir Putin, yarangiye nta masezerano abayeho yatuma intambara imaze imyaka itatu ihanganishije u Burusiya na Ukraine irangira.
Ku wa Gatanu, tariki ya 15 Kanama 2025, muri Alaska, imwe muri Leta zigize Leta zunze Ubumwe za Amerika, Perezida Donald Trump yahakiriye mugenzi we w’u Busuriya.
Ni mu nama yabahuje ngo baganire uburyo, intambara u Busuriya bumazemo imyaka itatu burwana na Ukraine, yarangira.
Byari ku nshuro ya mbere Perezida w’u Burusiya, akandangira ku butaka bw’Igihugu cyo mu Burengerazuba bw’Isi, ni ukuvuga mu Burayi cyangwa Amerika kuva yatangiza intambara yeruye kuri Ukraine muri Gashyantare 2022.
Nyuma y’ibi biganiro byamaze amasaha atatu mu muhezo, mu kiganiro n’abanyamakauru , Perezida Putin yavuze ko yanyuzwe n’uko yakiriwe muri Alaska.
Ati “Turi abaturanyi b’ukuri, kandi ni ukuri.”
Putin yavuze ko guhura na Trump byatinze cyane kandi ko yizeye ko ibyo bumvikanyeho bizabafasha kugera ku ntego yo kugarura amahoro muri Ukraine.
Ati “Twizeye ko Kyiv n’imijyi y’i Burayi bazabyakira neza kandi batazagerageza kubangamira intambwe yatangiye guterwa.”
Perezida Donald Trump, yavuze ko yemeranyijwe byinshi na Putin ko ariko nta masezerano yabayeho.
Ati “Twemeranyijwe ku bintu byinshi cyane. Hari bike by’ingenzi tutarageraho, ariko twateye intambwe,”
Uyu mutegetsi yavuze ko ahamagara abayobozi bo mu Muryango wo gutabarana wa NATO ndetse na Perezida Zelenskyy kugira ngo abasobanurire ibyavuye mu nama.
Henriette UWAMAHIRWE







