Tugize amahirwe banywa inzoga nyinshi! Chorale de Kigali ivuga ku gitaramo bafite ku wa 21 Ukuboza 2025
Tugize amahirwe banywa inzoga nyinshi! Chorale de Kigali ivuga ku gitaramo bafite ku wa 21 Ukuboza 2025
Chorale de Kigali ikomeje imyiteguro y’igitaramo ifite ku wa 21 Ukuboza 2025, yeretse itangazamakuru aho igeze imyiteguro, abaterankunga ndetse ihamya ko igisigaye ari umunsi nyiri zina ubundi igasusurutsa abakunzi bayo.
Ibi ubuyobozi bwa Chorale de Kigali bwabigarutseho mu kiganiro bwagiranye n’abanyamakuru ku wa 14 Ukuboza 2025, aho bwateguje abakunzi bayo igitaramo cy’umwihariko.
Perezida wa Chorale de Kigali, Hodari Jean Claude, akomoza ku muterankunga mushya 'Skol', yagize ati: "tuzasabira abazitabira igitaramo baduhe ku macupa duhe abo bantu, abashoboraho bose banywe uretse abatagakunda.
yakomeje agira ati: "Aba mambure bacu bamwe barazinywa hakaba n'abatazinywa, ariko Skol yaduteye inkunga kugirango tubone ubushobozi bw'igitaramo, tukaba tugomba ahubwo no gusaba abantu abatanywa inzoga ahubwo bakazijyaho kugirango nibanywa nyinshi tujye tubona inkunga nyinshi natwe".
Yakomeje agira ati “Murabizi ntabwo turi abantu bakunze gusondeka abakunzi bacu, igitaramo turi kwitegura kizaba kiri ku rwego rwo hejuru kandi turizeza abakunzi bacu ko twiteguye bihagije.”
Ni ubutumwa yari ahuje na Bigango Valentin, Umuyobozi Wungirije wa Chorale de Kigali na we wavuze ko imyiteguro hafi ya yose yarangiye igisigaye ari itariki y’igitaramo cyane ko nyinshi mu ndirimbo bazifashisha bamaze kuzitoza.
Ati “Indirimbo zose urebye twamaze kuzitoza ubu ni ugusigiriza utuntu twa nyuma ariko mu by’ukuri ibyo kwitegura byararangiye. Abantu bagure amatike yabo kare ubundi natwe tuzabasusurutse.”
Nyuma y’imyaka ibiri bimuriye ibitaramo byabo "Christmas Carols Concert” muri BK Arena, muri uyu mwaka Chorale de Kigali yongeye kubisubiza muri Camp Kigali.
REBA AMASHUSHO YOSE Y'IKIGANIRO:
UBURYO WAGURA ITIKE





