U Bushinwa bwanze kuvuga ku rupfu rwa Navalny, bikurura impaka muri NATO

Feb 18, 2024 - 05:14
 0
U Bushinwa bwanze kuvuga ku rupfu rwa Navalny, bikurura impaka muri NATO

U Bushinwa bwanze kuvuga ku rupfu rwa Navalny, bikurura impaka muri NATO

Feb 18, 2024 - 05:14

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yatangaje ko ntacyo ishobora kuvuga ku rupfu rwa Alexey Navalny utaravugaga ubumwe na Perezida Vladimir Putin, ngo kuko ari ikibazo kijyanye na politike y’imbere mu Burusiya.

Ibijyanye n’icyo u Bushinwa butekereza ku rupfu rwa Navalny ni ingingo yagarutsweho ku wa Gatandatu, mu kiganiro Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’iki gihugu yagiranye na AFP.

Uyu muvugizi abajijwe icyo u Bushinwa butekereza ku rupfu rwa Navalny, yagize ati “Iki ni ikibazo cy’imbere muri politike y’u Burusiya, nta kintu ndakivugaho.”

Guceceka k’u Bushinwa kwahise gusamirwa hejuru n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wo gutabarana, NATO, Jens Stoltenberg, wavuze ko bishimangira ko iki gihugu gishyigikiye u Burusiya.

Ati “Uyu munsi twumvise amagambo ya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bushinwa, avuga ko urupfu rwa Navalny ari ikibazo cy’imbere mu Burusiya, ariko ntabwo ari ikibazo cy’imbere mu Bushinwa.”

Ku wa 16 Gashyantare 2024 ni bwo hamenyekanye amakuru ko Navalny yitabye Imana aho gereza yari afungiyemo yavuze ko uyu mugabo yumvise atameze neza agatakaza ubwenge, hagahamagazwa imbagukiragutabara n’abaganga ngo bagerageze kumutabara ariko bikarangira apfuye.

Navalny yari afungiwe mu Burusiya kuva mu 2021. Bivugwa ko yari afunzwe ku mpamvu za politike, ndetse Perezida wa Amerika, Joe Biden we atazuyaje yavuze ko Putin yihishe inyuma y’urupfu rwa Navalny.

I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268