U Bwongereza: Amakuru mashya kubimukira bimwe ubuhungiro ku bwo kutuzuza ibyangombwa bahawe amahirwe yo koherezwa mu Rwanda
U Bwongereza: Amakuru mashya kubimukira bimwe ubuhungiro ku bwo kutuzuza ibyangombwa bahawe amahirwe yo koherezwa mu Rwanda
Abimukira basabye ubuhunzi mu Bwongereza ntibabuhabwe kubera impamvu zitandukanye zishingiye ku kutuzuza ibyangombwa, aho gusubizwa iwabo bahawe amahirwe yo guhabwa 3000 by’Amayero (arenga miliyoni 4 Frw) na Guverinoma y’u Bwongereza ubundi ababishaka bakoherezwa mu Rwanda.
Ni gahunda Guverinoma y’u Bwongereza yafashe mu kugababanya uruvunganzoka rw’abimukira bakomeje kwiyongera uko bwije n’uko bukeye muri iki gihugu, ibikomeje kuyibaho umutwaro bijyanye n’akayabo kabagendaho.
The Telegraph yanditse ko ubu bwumvikane bushya bw’u Rwanda n’u Bwongereza butandukanye n’amasezerano asanzwe y’abimukira binjira muri iki gihugu binyuranyije n’amategeko.
Iyi gahunda yo hohereza aba bimukira bimwe ubuhungiro mu Bwongereza ni yo ya mbere ibayeho, aho bene aba bantu bahawe ubufasha bakavanwa muri iki gihugu ariko badasubijwe na none mu bihugu bakomotsemo.
Guverinoma y’u Bwongereza igaragaza ko ubu buryo bwemewe ndetse kuri iyi nshuro umupira uzaba uri mu maboko y’aba bimukira kuko bazahitamo kujya mu bihugu baturutsemo cyangwa kuza mu Rwanda.
Ni amahirwe kuri buri wese wasabye ubuhungiro ariko ntabuhabwe, gahunda izakora ku bihumbi by’abimukira bari baraheze mu gihirahiro cy’aho bazerekeza nyuma yo kutemererwa kuba muri iki gihugu cy’u Burayi.
Abazahitamo kuza mu Rwanda bazahabwa ubufasha butandukanye mu gihe cy’imyaka itanu nk’uko bimeze ku barebwa n’amasezerano ibihugu byombi byagiranye yo kwimura abimukira binjiye mu Bwongereza binyuranyije n’amategeko.
Nibagera mu Rwanda bazahabwa ubufasha bw’ibanze ndetse bahabwe n’amacumbi mu myaka itanu na Guverinoma y’u Rwanda ari na ko bashyirwa muri porogaramu zitandukanye zibafasha kwiga, kubona amahugurwa, n’ibindi bishobora kubahesha akazi.
Abazinangira ntibemere gufata ibyo 3000 by’Amayero, bazakomeza kuba mu gihirahiro, ha handi badashobora guhabwa akazi kemewe mu Bwongereza cyangwa ngo babone n’ubundi bufasha burimo no gucumbikirwa.
Mu mwaka ushize Minisiteri y’Umutekano mu Bwongereza yagaragaje ko abimukira bagera ku 30.967 bimwe ubuhungiro.
Iyi minisiteri igaragaza ko abagera ku 19.253 bemeye kongera gusubizwa iwabo, barimo 4010 bimwe ubuhungiro ku bwo kutuzuza ibyangombwa n’abangana na 15.243 biganjemo abanyabyaha n’abarengeje igihe bari barahawe cyo kuba mu Bwongereza.
Minisiteri y’Umutekano mu Bwongereza igaragaza ko umwaka ushize abandi bagera ku 6393 byabaye ngombwa ko na bo basubizwa iwabo.
Icyakora abatemeranya n’ibi byo kohereza abimukira mu Rwanda biganjemo abo mu Ishyaka ry’Abakozi, bagaragaza ko Guverinoma igomba kugaragaza umubare w’abazagenda muri ubu buryo ndetse n’igiciro bizatwara.
Kugabanya abimukira binjira mu Bwongereza ni imwe mu nkingi eshanu Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak, yijeje Abongereza ubwo yatorwaga, akagaragaza ko amasezerano igihugu cye gifitanye n’u Rwanda ari yo ashobora kugabanya abimukira babarirwa mu bihumbi binjira buri mwaka.
Guverinoma y’u Bwongereza kandi igaragaza ko kugeza muri Kamena 2023 yakiriye dosiye zisaba ubuhunzi 78.768 z’abimukira 97.390, biyongereye ku rugero rwa 17% ugereranyije n’abo mu mwaka wari wabanje.
Ni mu gihe kugeza mu ntangiriro za Ukuboza 2023, mu Bwongereza hinjiye abimukira barenga ibihumbi 29 mu buryo bunyuranyije n’amategeko, mu gihe umwaka wabanje iki gihugu cyakiriye ibihumbi 45.
Kwita kuri ubwo busabe bitwara u Bwongereza akayabo kuko byibuze butanga asaga miliyari ibihumbi 4,5 Frw, ibigaragaza ko nko ku munsi u Bwongereza butanga asaga miliyari 9,5 Frw.







