U Rwanda rugiye kubona Pariki nshya ibungabunga inyoni zidasanzwe
U Rwanda rugiye kubona Pariki nshya ibungabunga inyoni zidasanzwe
Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru na RDB batangaje ko bari gutegura umushinga wo kugira Igishanga cy’Urugezi Pariki y’Igihugu ya gatanu mu Rwanda kubera ubukungu n’ibinyabuzima byihariye bihasanzwe.
Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru bwatangaje ko buri gukorana n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) mu gutegura umushinga wo kugira Igishanga cy’Urugezi Pariki y’Igihugu, ibintu bishobora gutuma u Rwanda rwunguka pariki ya gatanu mu gihe cya vuba.
Iyi pariki nshya izaba isanze izindi enye zisanzwe zirimo Pariki y’Igihugu y’Akagera, Ibirunga, Nyungwe ndetse na Gishwati-Mukura yabaye pariki mu 2016.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yavuze ko uwo mushinga uri mu bikorwa biri gushyirwa imbere hagamijwe guteza imbere ubukerarugendo no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.
Yagize ati: “Biri mu gishushanyo mbonera kandi bizakorwa vuba. Turateganya ko Urugezi rugirwa Pariki y’Igihugu. Turi kubikoranaho na RDB kandi ubushakashatsi bwagaragaje ko muri Urugezi harimo inyoni nyinshi zikurura abakunda ubukerarugendo bwo kureba inyoni, ndetse zimwe muri zo ntiziboneka ahandi ku Isi.”
Yakomeje avuga ko ibikorwa remezo bizafasha ubukerarugendo muri ako gace bikomeje kunozwa, aho umuhanda wa Kidaho-Butaro watangiye gushyirwamo kaburimbo kugira ngo abazajya basura icyo gishanga bazabigereho mu buryo bworoshye.
Igishanga gifite ubukungu n’urusobe rw’ibinyabuzima byihariye
Igishanga cy’Urugezi giherereye hagati y’Uturere twa Gicumbi na Burera mu Ntara y’Amajyaruguru. Cyagizwe icyanya gikomye mu 2017 kubera akamaro gifite mu kubungabunga ibidukikije n’ibinyabuzima bitandukanye.
Gifite ubuso bwa hegitari zisaga 7.000 kandi kizwiho cyane kugira ibyatsi byinshi by’urufunzo n’urukangaga. Ni hamwe mu hantu hake hasigaye habarizwa inyoni z’imisambi zari zaratangiye gukendera cyane mu Rwanda.
Imibare igaragaza ko ibikorwa byo kubungabunga icyo gishanga byatanze umusaruro kuko kuva mu 2017 kugeza muri Kanama 2025, umubare w’imisambi uba muri icyo gice wazamutse uva kuri 71 ugera kuri 351.
Abaturage bavuga ko ari amahirwe akomeye
Rusizana Joseph wahoze ayobora Umurenge wa Miyove mu Karere ka Gicumbi yavuze ko kuba Urugezi rwagirwa Pariki y’Igihugu byafasha cyane kubungabunga amateka n’umutungo kamere igihugu gifite.
Ati: “Harimo ubwoko bwinshi bw’ibiti bya gakondo bitigeze bicika. Ni ibiti Abanyarwanda bakwigiraho amateka y’ibiti bya kera batakibona henshi. Hari kandi inyoni nyinshi n’izindi nyamaswa ntoya ziboneka muri icyo gishanga gusa.”
Yongeyeho ko icyo gishanga gifite uruhare rukomeye mu mibereho y’abaturage kubera amazi kivomamo ajya kugaburira ibiyaga bya Burera na Ruhondo.
Ahantu hashobora gutezwa imbere ubukerarugendo
RDB ikomeje kugaragaza aka gace nk’ahantu hashobora gushorwamo imari mu bukerarugendo kubera ko kegereye ibindi bice bisanzwe bisurwa cyane birimo imisezero y’abami ndetse n’isantere ya Rukomo mu Karere ka Gicumbi.
Igice kinini cy’Igishanga cy’Urugezi kiri mu Karere ka Burera aho gikora ku Mirenge ya Gatebe, Kivuye, Butaro, Rusarabuye, Rwerere na Ruhunde, mu gihe ku ruhande rwa Gicumbi gikora ku Mirenge ya Miyove na Nyankenke.
Mu gihe uwo mushinga wazashyirwa mu bikorwa, Urugezi rwaba rwiyongereye ku zindi pariki enye zisanzwe mu Rwanda, ibintu byitezweho kongera amahirwe y’ubukerarugendo no kubungabunga ibidukikije.






