U Rwanda rwitabiriye imurikagurisha rikomeye rya kawa muri Amerika rugamije gushaka amasoko mashya

Apr 13, 2026 - 08:06
 0
U Rwanda rwitabiriye imurikagurisha rikomeye rya kawa muri Amerika rugamije gushaka amasoko mashya

U Rwanda rwitabiriye imurikagurisha rikomeye rya kawa muri Amerika rugamije gushaka amasoko mashya

Apr 13, 2026 - 08:06

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi, NAEB, cyatangaje ko u Rwanda rwitabiriye imurikagurisha ry’ikawa ryiswe ‘World of Coffee San Diego’ riri kubera i California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

U Rwanda rukomeje kwagura isoko ry’ikawa yarwo ku rwego mpuzamahanga, aho Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi, NAEB, cyitabiriye imurikagurisha rikomeye rya kawa rizwi nka World of Coffee San Diego ribera muri California, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iri murikagurisha rimara iminsi itatu rikaba rihuza abakora, abohereza mu mahanga ndetse n’abaguzi b’ikawa baturutse mu bihugu bitandukanye, rifatwa nk’urubuga rukomeye rwo kugaragaza ubwiza n’agaciro k’ikawa y’u Rwanda, ndetse no gushaka amasoko mashya ku isoko mpuzamahanga.

Itsinda ry’u Rwanda riyobowe n’Umuyobozi Mukuru wa NAEB, Claude Bizimana, ryahuye n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo n’ubuyobozi bwa Layn Natural Ingredients, aho baganiriye ku mahirwe ari mu guhuza ikawa n’udushya dushingiye ku bimera n’ibindi bikomoka ku buhinzi.

Ku munsi wa mbere w’iri murikagurisha, Claude Bizimana yagiranye ibiganiro na Perezida wa Layn Natural Ingredients, Elaine Yu, bigaruka ku mikoranire ishobora guteza imbere ikoreshwa ry’udushya mu kongerera agaciro ikawa y’u Rwanda ku isoko mpuzamahanga.

U Rwanda kandi rwungutse andi mahirwe y’ubufatanye, kuko NAEB yasinyanye amasezerano n’inzego mpuzamahanga zirimo International Coffee Organization na Inter-African Coffee Organisation. Aya masezerano agamije gushimangira ubufatanye mu guteza imbere urwego rw’ikawa muri Afurika no kurushaho kunoza imikorere y’urwego rwose rw’ubucuruzi bwayo.

Ibiganiro byagarutse ku kunoza ikusanywa n’isesengura ry’amakuru y’umusaruro w’ikawa, gufasha abahinzi kubahiriza amabwiriza mpuzamahanga y’ubucuruzi, guteza imbere ubushakashatsi ku bihingwa bihangana n’imihindagurikire y’ibihe, ndetse no kongerera ubushobozi abari mu ruhererekane rw’agaciro k’ikawa.

Mu bindi biganiro byabaye, Umuyobozi Mukuru wa NAEB yanahuye na Miguel Zamora, umuhuzabikorwa w’itsinda rihuriweho n’inzego za Leta n’abikorera mu Muryango Mpuzamahanga w’Ikawa, aho baganiriye ku ruhare rw’uyu muryango mu kuzamura imibereho y’abahinzi b’ikawa mu Rwanda.

Imibare ya NAEB igaragaza ko ikawa ikomeje kuba imwe mu nkingi z’ubukungu bw’u Rwanda. Mu mwaka wa 2025, igihugu cyinjije arenga miliyari 216 Frw avuye ku toni 23,860 zoherejwe mu mahanga, bikaba byerekana izamuka rikomeye ugereranyije na 2024, aho hagiyeho toni 17,142 zinjije arenga miliyari 129 Frw.

Mu ntego za gahunda y’Igihugu ya NST2, u Rwanda rwihaye intego yo kuzageza mu 2029 rwohereza mu mahanga toni zisaga 32,000 z’ikawa, bikitezwe ko zizinjiriza igihugu arenga miliyoni 192 z’amadolari ya Amerika, bikarushaho gushimangira uruhare rw’ikawa mu iterambere ry’ubukungu bw’igihugu.

AMAFOTO:

Umuyobozi Mukuru wa NAEB, Claude Bizimana, yagiranye ibiganiro na Miguel Zamora, Umuhuzabikorwa w’Itsinda rihuriweho n’Inzego za Leta n’Abikorera mu Muryango mpuzamahanga w’Ikawa.

U Rwanda rwamuritse Kawa yarwo mu imurikagurisha rya World of Coffee San Diego’ riri kubera i California muri Amerika.

Mu 2025 kawa yinjirije u Rwanda asaga miliyari 216 Frw.

CYIZA Theogene Accomplished Journalist at BIGEZWEHO , Delivering impactful, ethical storytelling with clarity, insight, and a global outlook. Tel: +250791972215 | Email: cyizatheogene777@gmail.com