Ubuhanuzi buteye ubwoba! Umugabo yahanuye ko muri 2024 Vladimir Putin agiye gupfa , Taylor swift azakundwa cyane, Donald Trump azagira vice Perezida w'umwiraburakazi , ahanura ibya COVID-19
Ubuhanuzi buteye ubwoba! Umugabo yahanuye ko muri 2024 Vladimir Putin agiye gupfa , Taylor swift azakundwa cyane, Donald Trump azagira vice Perezida w'umwiraburakazi , ahanura ibya COVID-19
Umupfumu kabuhariwe wo mu Bwongereza yahanuye ko Perezida Putin ari hafi kwitaba Imana naho umuhanzikazi Taylor Swift agatwita muri uyu mwaka.
Craig Hamilton-Parker avuga ko ashobora kureba ahazazaq ndetse ngo we n’umugore bakora nk’abahuza hagati y’abantu n’imbaraga zitagaragara.
Uyu mugabo yahanuye icyorezo cya Covid-19, gahunda ya Brexit, gutorwa kwa Donald Trump nka Perezida wa US, n’itanga ry’Umwamikazi Elizabeth II kandi byose byarabaye.
Uwo mupfumu w’imyaka 69 yatangiye gukorana n’imbaraga zitagaragara akiri mu myaka 20, abyigiye ku bahanga mu birebana n’inyenyeri b’aba Nadi ubwo yagiriraga uruzinduko mu Buhinde.
Aganira n’ikinyamakuru Metro, Craig yatangiye avuga ku matora rusange ari hafi kuba mu Bwongereza, avuga ko Rishi Sunak atazongera gutorerwa kuba Minisitiri w’Intebe mu 2024, ahubwo ngo amahirwe menshi afitwe na Suella Braverman uzagaruka mu buyobozi kandi agakemura bimwe mu bibazo u Bwongereza buzahura nabyo mu 2024.
Inzuzi yateye ku rundi ruhande, Craig avuga zamweretse ko amatora ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka muri Amerika azarangwa n’udushya twinshi muri politike kugeza ku munsi wa nyuma, ndetse ngo Donald Trump azatsinda amatora ariko agire ibibazo by’uburwayi nubwo ngo bitazamubuza guhatana.
Trump ngo azagira Visi Perezida w’umwiraburakazi ushobora kuzaba uwitwa Kari Lake, hanyuma ngo Joe Biden azakurwa ku butegetsi asohorwe mu biro amatora atararangira asimburwe na Visi Perezida Kamala Harris by’igihe gito.
Hagati aho kandi ubuhanuzi bwa Craig burimo n’impfu z’abantu bakomeye barimo Perezida Putin n’Umushumba wa Kiliziya Gatolika.
Craig yagize ati ‘Ndiyumvamo ko Papa azatabaruka mu 2024 agahita asimburwa kuko neretswe umwotsi w’umweru uzamuka uva i Vatican, kandi ibyo bizaba hagati mu Gushyingo. Mu 2024 kandi, intambara yo muri Ukraine izakomeza kuba urugamba rukomeye, ndaniyumvamo ko Putin azarutakarizamo ubuzima ari nabyo bizarangiza intambara burundu’
Craig Hamilton-Parker yaneretswe ko umuhanzikazi Taylor Swift azatwita nyuma y’igitaramo cya rutura yise Eras World Tour kizaba mu 2024, kandi ngo muri USA hazaba imitingito ikomeye izibasira igice cy’uburengerazuba by’umwihariko hakazaba imitingito ibiri izaza ikurikina.
Ubuhanuzi bwa Craig Hamilton-Parker yabunyura ku rubuga rwe rwa murandasi http: / www.psychics.co.uk
no kuri shene ya YouTube





