Uburusiya: Abagabye ibitero byapfiriyemo abantu 115 abandi barenga 140 bagakomereka bafashwe mpiri

Mar 24, 2024 - 02:09
 0
Uburusiya: Abagabye ibitero byapfiriyemo abantu 115 abandi barenga 140 bagakomereka bafashwe mpiri

Uburusiya: Abagabye ibitero byapfiriyemo abantu 115 abandi barenga 140 bagakomereka bafashwe mpiri

Mar 24, 2024 - 02:09

Abantu bane bamaze gutabwa muri yombi bakurikiranyweho uruhare mu gitero cy’ubwiyahuzi cyagabwe mu nyubako iberamo ibitaramo mu Mujyi wa Moscow, cyapfiriyemo abantu 115 mu gihe abarenga 140 bakomeretse.

Perezida Putin mu ijambo yageje ku baturage nyuma y’iki gitero “Ababigizemo uruhare bose barafashwe kandi abashinzwe umutekano barimo gukora ibishoboka byose kugira ngo barinde ubundi bwicanyi bukabije, nk’uko Perezida Putin yabitangarije igihugu nyuma y’amakuba yabereye mu mujyi wa Crocus.”

Yashimiye kandi abaganga, abazimya inkongi, abaturage bafashije ubwo inkongi yabaga na buri umwe uri gufasha mu kwita ku buzima bw’abakomerekejwe n’ibitero.

Yijeje kandi ko hari bukorwe igishoboka cyose kugira ngo abakomeretse bitabweho bakire.

Ati “ku wa 23 Werurwe uzajya uba ari umunsi wo kwibuka no kunamira abaguye muri iki gitero cy’iterabwoba.”

Bamwe mu bafashwe bavuze ko ibi bikorwa byateguwe na ISIS gusa abasesenguzi muri politike bemeza ko byaturutse muri Ukraine yihorera ku matora.

Ni mu gihe imyaka 2 n’ukwezi kumwe byihiritse uburusiya buri mu bikorwa bya gisirikare muri Ukraine. Gusa nkuko bitangazwa n’igitangazamakuru RT cy’Uburusiya, cyatangaje ko Umuvugizi wa Kreml, Dmitry Peskov, avuga ko ibikorwa bya gisirikare by’Uburusiya bidasanzwe muri Ukraine byabaye intambara, kubera ko Uburengerazuba bwivanze mu makimbirane.

BYIRINGIRO Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06