Ubushyamirane bwa Iran na Amerika Bwakajije Umurego nyuma y’Ijambo rya Khamenei
Ubushyamirane bwa Iran na Amerika Bwakajije Umurego nyuma y’Ijambo rya Khamenei
Mojtaba Khamenei yavuze ko Iran itazigera ireka gahunda yayo ya nucléaire, anasaba Amerika kuva mu Burasirazuba bwo Hagati ibikomeza gutuma imidugararo ikomeza kwiyongera.
Nyuma y’iminsi mike habaye impinduka zikomeye mu buyobozi bukuru bwa Iran, Umuyobozi w’Ikirenga mushya, Mojtaba Khamenei, yashyize akadomo ku kutaripfana k’iki gihugu, atangaza ko Amerika igomba kuva mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati burundu.
Mu ijambo rikomeye ryasomewe kuri Televiziyo y’Igihugu kuri uyu wa 30 Mata 2026, Khamenei yavuze ko amahoro arambye mu Kigobe cya Persie (Persian Gulf) azagerwaho gusa igihe Amerika izaba yagiye, anashimangira ko gahunda ya Nucléaire ya Iran ari I ntanyeganyezwa.
Ingingo z’ingenzi zavuzwe:
- Kwivumbura kuri Amerika: Khamenei yavuze ko Amerika nta mwanya ifite mu Burasirazuba bwo Hagati, avuga ko ahantu honyine ikwiriye ari "munsi y’amazi.
- Gukaza umurego kuri Nucléaire: Mu gihe hari hashize iminsi havugwa ibiganiro by’ubwumvikane, uyu muyobozi yavuze ko Iran itazigera ireka ubushobozi bwayo bwa nucléaire, abwita "umutungo w’igihugu" n’ishema ry’Abanya-Iran miliyoni 90.
- Ihungabana ry’ubukungu ku Isi: Bitewe n’uko Iran ikomeje gufunga inzira y’amazi ya Hormuz, igiciro cya peteroli cyahise kizamuka cyane kigera kuri 126$ ku kagunguru, imibare itari yarigeze ibaho kuva intambara y’u Burusiya na Ukraine yatangira mu 2022.
Iri jambo rya Mojtaba Khamenei rije rifite umwihariko, dore ko ari ryo rya mbere rikomeye avuze nyuma y’urupfu rwa se, Ali Khamenei, wishwe n’ibitero bya Israel mu mpera za Gashyantare uyu mwaka. Ibi byerekana ko uyu muyobozi mushya aje afite umurongo ukaze kurushaho uwo se yakoreraga muri wo.
Ku rundi ruhande, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na zo ntizicaye kuko zatangiye gufatira amato ya Iran yikoreye peteroli, ibintu bishobora gukomeza gukaza umurego w’ubushyamirane.
Khamenei yahamagariye ibihugu by’abaturanyi gufatanya n’iki gihugu mu rwego rwo kwirukana abanyamahanga baturuka mu bilometero ibihumbi baje gushaka ubusambo, ashimangira ko Iran n’abaturanyi bayo mu Kigobe cya Oman basangiye icyerekezo kimwe cy’iterambere n’ituze.
Iri tangazo risize Isi mu gihirahiro, hibazwa niba Amerika izemera kuva muri aka karere cyangwa niba hagiye kurota indi ntambara yeruye ishobora guhungabanya ubukungu bw’Isi kurushaho






