Ubutabera: Abarenga ibihumbi 20 bakatiwe igihano cy’imirimo nsimburagifungo ntibaragikora

Mar 21, 2024 - 04:29
 0
Ubutabera: Abarenga ibihumbi 20 bakatiwe igihano cy’imirimo nsimburagifungo ntibaragikora

Ubutabera: Abarenga ibihumbi 20 bakatiwe igihano cy’imirimo nsimburagifungo ntibaragikora

Mar 21, 2024 - 04:29

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yagaragaje ko kuva mu mwaka wa 2018, hari abantu barenga ibihumbi 20 bakatiwe n’inkiko ibihano by’imirimo y’inyungu rusange, ariko hakaba hagitegerejwe ishyirwa mu bikorwa ry’iki gihano.

Guhanisha abantu bahamwe n’ibyaha bito igihano cy’imirimo y’inyungu rusange byatekerejwe hagamijwe guhangana n’ubucucike bugaragara mu magereza atandukanye yo mu Rwanda.

Iteka rya Perezida wa Repubulika ryo mu 2023, rigena uko iki gihano kizajya gishyirwa mu bikorwa, riteganya ko Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Igorora, RCS, rukora urutonde rw’abantu bakatiwe igihano cy’imirimo y’inyungu rusange rukarushyikiriza Akarere babarizwamo, ariko kamenyesha umuntu wakatiwe igihano cy’imirimo y’inyungu rusange itariki agomba kwitabiraho RCS kugira ngo ahabwe imirimo agomba gukora.

Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside mu mutwe w’Abadepite ubwo yagezaga ku Nteko Rusange ibikubiye muri raporo ku isesengura yakoze ku bikorwa bya Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, yagaragaje ko hari abantu barenga ibihumbi 20 bakatiwe igihano cy’imirimo y’inyungu rusange ariko kitaratangira gushyirwa mu bikorwa.

Depite Rwaka Pierre Claver yagaragaje impungenge ko umuntu wakatiwe n’ubutabera igihano nsimburagifungo mu 2018 bigoye kumubona nyuma y’imyaka itandatu ngo ajye kukirangiza.

Ati “Kuva mu 2018 kugeza uyu munsi, abarenga ibihumbi 20 bamaze gukatirwa igihano cy’imirimo nsimburagifungo kandi abo bantu bari mu ngo, baratashye bamaze kugera iwabo.”

“Maze ngo bazabahamagare icyo gihano gishyirwe mu bikorwa, ubwo butabera bisa n’aho budatanga ubutabera nyabwo kuko umuntu yaragiye, ari muri sosiyete.”

Yakomeje avuga ko icyo gihano cyagakwiye gushyirwa mu bikorwa umuntu akimara kugikatirwa, aho gutegereza igihe kirekire.

Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside, Depite Nyirahirwa Veneranda, yatangaje ko aba bantu bakatiwe iki gihano bakiri mu magororero ku buryo nibasoza igice cy’igifungo bahawe hazakurikiraho gusoza icy’imirimo nsimburagifungo.
Ati “Baracyari mu magororero. Ntabwo umuntu waba wamukatiye igihano ngo umushyire hanze yidegembye hanyuma uzamugarure nyuma y’imyaka itandatu.”

“Izi ngamba zose mwabonye, ari ririya teka rya perezida, ibi byose biri mu byakereje gushyira mu bikorwa icyo gihano ariko byinshi byamaze kujya mu buryo, igihano kizahita gishyirwa mu bikorwa ariko ntabwo bari mu ngo zabo.”

Muri rusange ubucucike muri gereza zo mu Rwanda bwageze kuri 140,7% mu 2022/2023 buvuye kuri 129% mu mwaka wa 2021/2022.

Iteka rya Perezida riteganya ko umuntu wakatiwe igihano cy’imirimo y’inyungu rusange mu rubanza rwabaye itegeko atabonetse mu gihe cy’iminsi 30 ibarwa uhereye ku itariki yagombaga kwitabiraho, RCS ishyikiriza umwirondoro we Polisi y’u Rwanda kugira ngo imushakishe.

Iyo urwego rw’imitegekere y’igihugu rwegerejwe abaturage rubonye umuntu wakatiwe igihano cy’imirimo y’inyungu rusange mu rubanza rwabaye itegeko ushakishwa, ruhita rumushyikiriza ibiro bya polisi biri hafi.

Iyo umuntu wakatiwe igihano cy’imirimo y’inyungu rusange ushakishwa abonetse, Polisi y’u Rwanda imushyikiriza RCS.

RCS ihitamo aho umuntu wakatiwe igihano cy’imirimo y’inyungu rusange agikorera, hitawe ku bushobozi bwe, bwaba ubw’umubiri cyangwa ubw’ubumenyi. Umuntu ukora igihano cy’imirimo y’inyungu rusange ashobora kugikora ataha iwe cyangwa aba mu ngando.

Ni mu gihe imirimo ihabwa uwahanishijwe igihano cy’imirimo y’inyungu rusange itagomba kuba ifitanye isano n’uwo yakoreye icyaha.

Umuntu wakatiwe igihano cy’imirimo y’inyungu rusange akora iminsi itanu mu cyumweru iyo akorera igihano mu ngando n’iminsi itatu mu cyumweru iyo akora igihano ataha.

Hari abantu barenga ibihumbi 20 bakatiwe igihano cy'imirimo nsimburagifungo bategereje ko gishyirwa mu bikorwa
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268