Uganda: Impanuka y’imodoka ya Trinity yahitanye Abanyarwanda babiri

Dec 15, 2025 - 19:35
 0
Uganda: Impanuka y’imodoka ya Trinity yahitanye Abanyarwanda babiri

Uganda: Impanuka y’imodoka ya Trinity yahitanye Abanyarwanda babiri

Dec 15, 2025 - 19:35

Abantu batatu barimo Abanyarwanda babiri baguye mu mpanuka y’imodoka ya sosiyete itwara abagenzi ya Trinity Express yavaga i Kampala yerekeza i Kigali, yabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 15 Ukuboza 2025, mu Karere ka Rukiga muri Uganda

Iyi mpanuka yabaye mu ma Saa Munani n’Igice z’ijoro, ubwo iyi modoka yari igeze mu gace ka Kakatunda, mu muhanda wa Ntungamo-Kabale.

Umwe mu bayirokotse Byamungu Erice, yavuze ko “imodoka yarenze umuhanda, igwa hepfo. Ndakeka ko umushoferi ashobora kuba yatwawe n’agatotsi kandi atwaye.”

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda mu gace ka Kigezi, ASP Elly Maate, yavuze ko abapfiriye muri iyi mpanuka ari John Herbert Lubwama w’imyaka 26 ukomoka muri Kampala, Habineza Alfred w’imyaka 30 wari ‘conveyeur’ w’imodoka n’undi witwa Gaddafi. Aba babiri ba nyuma akaba ari Abanyarwanda.

Yongeyeho ati “Umushoferi yataye umuhanda, bituma imodoka yinjira hepfo mu mazi. Urugi rw’imodoka rwamenetse, byatumye abagenzi bagerageza kuvamo. Muri ako kavuyo, abantu batatu bahasize ubuzima mu gihe bane bakomeretse.”

Abakomeretse ni Habiyaremye Ananias w’imyaka 44 usanzwe ari umushoferi w’imodoka, aho avuka mu Karere ka Rwamagana, ndetse n’abandi bagore batatu imyirondoro yabo itatangajwe.

Aba bose bahise bajyanwa ku Bitaro bya Kabale kugira ngo bitabweho mu gihe imibiri y’abitabye Imana yajyanywe mu buruhukiro bw’ibyo bitaro kugira ngo ikorerwe isuzuma.

Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko gusinzira k’umushoferi wari utwaye imodoka bishobora kuba ari byo byateje iyi mpanuka.

MBARUSHIMANA Elia MBARUSHIMANA Elia joined journalism as a volunteer in 2018. Currently an Entertainment Journalist & News Reporter. I worked for NEWSWITHIN, MAXIMED TV, and Ukwelitimes.com as well as imirasiretv.com & bigezwehotv.com | Contact Me: +250781087999 or mbarushimanaelia50@gmail.com