Uganda: Umugabo yimanitse mu mugozi nyuma yo kurambirwa gucibwa inyuma na pasiteri
Uganda: Umugabo yimanitse mu mugozi nyuma yo kurambirwa gucibwa inyuma na pasiteri
Inkuru yabaye kimomo mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda, ubwo hakwirakwiraga amakuru avuga ko hari umugabo wiyahuye abitewe no kuba pasiteri wo mu rusengero basengeragamo yari yaramuzengereje amuca inyuma ku mugore we.
Uyu mugabo wiyahuye bivugwa ko yitwa James Kayongo, afite imyaka 32, yari atuye mu karere ka Nakasongola mu mudugudu wa Kyabisire. Abari bamuzi neza batangaje ko yimanitse mu mugozi nyuma yo kurambirwa gucibwa inyuma na pasiteri.
Ku wa gatanu tariki ya 08 Werurwe, 2024, nibwo byemezwa ko Kayongo yananiwe guhagarika umubano wihariye wari hagati y’umugore we n’umuvugabutumwa. Urupfu rwe rutunguranye rwanemejwe n’umuvugizi wa Polisi mu gace yari atuyemo. Sam Twiineamaziima uvugira Polisi, yatangaje ko umubiri wa Kayongo bawusanze umanitse mu giti cyo mu busitani bwabo ahagana mu gitondo cyo ku wa gatandatu i saa mbiri.
Raporo yakozwe n’urwego rw’umutekano muri Uganda igaragaza ko Kayongo hamwe n’umugore we bari bamaze igihe kinini mu makimbirane y’urudaca. Bapfaga kuba umugore we afitanye umubano udasanzwe na pasiteri, bivugwa ko yamucaga inyuma kenshi kandi rwihishwa.
Kayongo uyu wimanitse mu mugozi, hari abatangaza ko yakoresheje imbaraga zose afite kugira ngo abuze umugore we gusubira mu rusengero, ariko byabaye iby’ubusa kuko urukundo hagati ya pasiteri n’umugore we rwakomeje kugurumana maze bamuca inyuma karahava. Uku kunanirwa kugira icyo abikoraho nibyo byaje kumuviramo agahinda gakabije kamugejeje ku gutuma yiyahura.
Kayongo yari yaragambiriye kwiyahura anabimenyesha inshuti ze za hafi. Byose yabiterwaga no kuba umugore we asigaye akundana na pasiteri ndetse bakamuca inyuma.
Ikinyamakuru cya UG Bulletin muri Uganda cyanditse ko umuvugizi wa polisi yavuze ko hakusanyijwe ibimenyetso byose ndetse bakegera n’abatangabuhamya. Mu bimenyetso simusiga byemeza ko yiyahuye harimo umugozi yari amanitsemo ndetse n’inkweto z’umweru. Ikindi kimenyetso gihamya urupfu rwa Kayongo ni raporo yakozwe na muganga mbere y’uko ashyingurwa n’abo mu muryango we.





