Uganda yashyizeho akayabo k'amafaranga ku muntu uzagaragaza ahari umurwanyi wa ADF

Dec 4, 2023 - 20:59
 0
Uganda yashyizeho akayabo k'amafaranga ku muntu uzagaragaza ahari umurwanyi wa ADF
Ahabereye igitero cy'ubwiyahuzi muri Kampai

Uganda yashyizeho akayabo k'amafaranga ku muntu uzagaragaza ahari umurwanyi wa ADF

Dec 4, 2023 - 20:59

Leta y'u Ubugande yashyizeho millions 20 z'amagande ubwo ni arenga Millioni 6 mu manyarwanda ku muntu uzagaragaza umurwanyi ubarizwa mu mutwe wa ADF.

Igisirikare cya Uganda cyatanze impano yagera kuri million 20 z'amagande ku muntu wese uzatanga amakuru yahari abarwanyi babiri bivugwa ko boherejwe n'umutwe witwaje intwaro wa ADF.

Ibi biravugwa mu gihe mu nta minsi ishize muri iki gihugu mu murwa mukuru Kampala haturikiye ibisasu bibiri.

Umuvugizi w'igisirikare cya Uganda Lieutenant colonel Deo Akiiki yemerewe DW ari nayo dukesha iyi nkuru ko ibyo bisasu byaturikiye mu bice bya Kabalagala na Nabweru yagize ati" nibyo byaturikiye muri ibyo bice bitandukanywa gusa na kilomita 13."

Kubwamahirwe ntawahasize ubuzima uretse umucuruzi umwe n'umugore bakomeretse ku buryo budakomeye, mu gace ka Kabalagala inkuta z'inzu zasenyutse kubera igisasu cyaturikiye mu nzu yo gukodesha.

Mu Kwakira nibwo Ubwongereza na Leta zunze Ubumwe za Amerika zaburiye Abaturage kwirinda kujya muri iki gihugu kubera ko bikangaga ko hashobora kuba igitero gikomeye cy'umutwe witwaje intwaro wa ADF.

T. David I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 784 525 501