Umugabo w'imyaka 60 yitabye Imana yiyahuye nyuma yo kubura ubushobozi bwo kwivuza
Umugabo w'imyaka 60 yitabye Imana yiyahuye nyuma yo kubura ubushobozi bwo kwivuza
Umugabo witwa Hamisi Budaga w'imyaka 60 y'amavuko, utuye mu ntara ya Mwanza mu karere ka Sengerema, yitabye Imana yiyahuye nyuma yo kubura ubushobozi bwo kwivuza.
Amakuru yatangajwe n'umugore we witwa Mariya Ikangira, aho yavuze ko impamvu nyamukuru yatumye umugabo we yiyahura byaturutse ku bushobozi buke bwo kubona amashiringi ibihumbi 700 yari yaciwe yo kugirango bamubage.
Yagize ati" Umugabo wange yari amaranye igihe kirekire uburwayi bw'ibishyute aho yari yarabazwe ariko ntiyakira bimusaba ko yakongera kubagwa bamuca ibihumbi 700 arabibura, kuri uyu wa kabiri 9 Nyakanga 2024, nijoro nibwo yambwiye amagambo ameze nko kunsezeraho ubwo yambwiraga ngo nindyamye kuko nararushye bihagije nkwiriye kiruhuka. Yahise ajya hanze tubona aratinze tujya ku mureba tuhageze dusanga yimanitse mu mugozi mu giti cy'umuembe yamaze kwitaba Imana.
Umugore wa Nyakwigendera Mariya Ikangira





