Umugabo w'imyaka 60 yitabye Imana yiyahuye nyuma yo kubura ubushobozi bwo kwivuza

Jul 11, 2024 - 06:33
 0
Umugabo w'imyaka 60 yitabye Imana yiyahuye nyuma yo kubura ubushobozi bwo kwivuza

Umugabo w'imyaka 60 yitabye Imana yiyahuye nyuma yo kubura ubushobozi bwo kwivuza

Jul 11, 2024 - 06:33

Umugabo witwa Hamisi Budaga w'imyaka 60 y'amavuko, utuye mu ntara ya Mwanza mu karere ka Sengerema, yitabye Imana yiyahuye nyuma yo kubura ubushobozi bwo kwivuza.

Amakuru yatangajwe n'umugore we witwa Mariya Ikangira, aho yavuze ko impamvu nyamukuru yatumye umugabo we yiyahura byaturutse ku bushobozi buke bwo kubona amashiringi ibihumbi 700 yari yaciwe yo kugirango bamubage.

Yagize ati" Umugabo wange yari amaranye igihe kirekire uburwayi bw'ibishyute aho yari yarabazwe ariko ntiyakira bimusaba ko yakongera kubagwa bamuca ibihumbi 700 arabibura, kuri uyu wa kabiri 9 Nyakanga 2024, nijoro nibwo yambwiye amagambo ameze nko kunsezeraho ubwo yambwiraga ngo nindyamye kuko nararushye bihagije nkwiriye kiruhuka. Yahise ajya hanze tubona aratinze tujya ku mureba tuhageze dusanga yimanitse mu mugozi mu giti cy'umuembe yamaze kwitaba Imana. 

Umugore wa Nyakwigendera Mariya Ikangira

BYIRINGIRO Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06