Umugabo wubakishije inzu ikaza kugwira abantu 96 yakatiwe igifungo cy’imyaka 865
Umugabo wubakishije inzu ikaza kugwira abantu 96 yakatiwe igifungo cy’imyaka 865
Inkiko zo muri Türkiye ku wa Gatanu zakatiye igifungo cy’imyaka 865 umugabo witwa Hasan Alpargun wubakishije inzu ikaza kugwira abantu 96.
Iyi nzu y’amagorofa 14 yari mu Mujyi wa Adana uri mu Majyepfo y’igihugu, yahiritswe n’umutingito wabayeho muri Gashyantare 2023, wari ufite ubukana bwa magnitude 7,8.
Uyu mutingito wahitanye abantu 53,500 muri Türkiye n’abarenga 6000 muri Syria.
Guhirima kw’iyi nzu yubatswe mu 1975 byateye impagarara mu bantu benshi kuko umujyi wa Adana uherereye muri kilometero 200 uvuye aho izingiro ry’umutingito ryari riri.
Umugabo witwa Hasan Alpargun kuri uyu wa Gatanu yakatiwe igifungo “ahamijwe kugira uruhare mu rupfu no gukomereka kw’abantu barenze umwe abigambiriye.”
Bivugwa ko Hasan Alpargun yahungiye muri Chypre mu gihe umutingito wabaga, nyuma aza kwishyikiriza polisi hashize icyumweru.
Ikinyamakuru Barrons cyanditse ko mu rubanza inzobere zagaragaje ko inyubako itari yujuje ubuziranenge bw’inkingi na béton byayo bitari bigeze ku bipimo byifuzwa.
Gusa Alpargun yireguye avuga ko inyubako yemejwe n’abayobozi bakuru.





