Ruhango: Umugabo wari mu muganda yagwiriwe n’igikuta cy’ishuri ahita apfa
Ruhango: Umugabo wari mu muganda yagwiriwe n’igikuta cy’ishuri ahita apfa
Emmanuel Nyandwi w’imyaka 45 yitabye Imana nyuma yo kugwirwa n’igikuta cy’ishuri mu muganda mu Karere ka Ruhango.
Mu Karere ka Ruhango, mu Murenge wa Mwendo, habaye ibyago bikomeye ubwo umugabo witwa Nyandwi Emmanuel yagwirirwaga n’igikuta cy’ishuri agahita apfa.
Uyu mugabo wari ufite imyaka 45, yari yazindutse ajya mu muganda hamwe n’abandi baturage. Hari gahunda yo gusenya amashuri ashaje y’ubaka muri "rukakaraka" ku kigo cy’ishuri rya G.S Mwendo (R). Inzego z’ubuyobozi zavuze ko ayo mashuri yagombaga gusenwa kuko yari ashaje cyane, bikaba byari kwangiza cyangwa bikagwira abana b’abanyeshuri.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwendo, Nemeyimana Jean Bosco, waganiriye n'umunyamakuru wa IGIHE yavuze ko abaturage bari batangiye guhirika igikuta kimwe, ariko bagatungurwa n’uko ikindi cyari gishigikiye na cyo cyahise kigwa.
Yagize ati: "Mu byago twagize, duhirika igikuta kimwe, ikindi gihita kiza gifata umwe mu baturage bacu, ahita apfa. Bari benshi, bamwe babashije kugihunga ariko we kiramufata."
Umurambo wa Nyandwi Emmanuel wahise ujyanwa mu bitaro bya Kabgayi kugira ngo abaganga bawusuzume. Ubuyobozi bw’umurenge n’abaturage batangiye gufasha umuryango we muri gahunda yo kumushyingura.
Iki gikorwa cyari kigamije gukuraho inyubako zishaje kugira ngo abana bazigire mu mutekano, ariko byarangiye uyu muturage uhasize ubuzima mu buryo butunguranye.






