Umugabo yakuwe amenyo 23 aterwamo n’andi 12 ku munsi umwe birangira apfuye

Sep 22, 2024 - 05:58
 0
Umugabo yakuwe amenyo 23 aterwamo n’andi 12 ku munsi umwe birangira apfuye

Umugabo yakuwe amenyo 23 aterwamo n’andi 12 ku munsi umwe birangira apfuye

Sep 22, 2024 - 05:58

Umukobwa witwa Ms. Shu, utuye mu Mujyi wa Yongkang City, mu Ntara ya Zhejiang mu Bushinwa, aherutse gutanga ikirego, arega iryo vuriro ryavuye umubyeyi we, atanga n’ibihamya by’uko ari ryo ryateje urupfu rwe, kuko ryafashe umwanzuro wo kumukura amenyo 23 yose ndetse rikamuteramo n’andi 12 ku munsi umwe, bikamuviramo urupfu rwabaye nyuma y’iminsi 13 akorewe ubwo buvuzi.

Ms. Shu yabwiye ubuyobozi ko muri iyo minsi 13 umubyeyi we yamaze mbere yo gupfa yari afite ububabare burenze urugero, birangira umutima uhagaze bitunguranye ku itariki 28 Kanama 2024. Aho akaba ari ho ahera asaba ko iryo vuriro ryabiryozwa umuryango we ukabona ubutabera.

Ms Shu yagaragaje inyandiko yo kwa muganga yerekana ko yakorewe ubwo buvuzi bwo gukurwa amenyo 23 aterwamo n’andi 12 byose bikorwa umunsi umwe, maze ikinya kimushizemo, ahura n’ububabare burenze urugero.

Nubwo uwo mubare w’amenyo yakuwe ku munsi umwe, ugaragara ko ari munini, ariko umuvugizi w’iryo vuriro, ngo yavuze ko uburyo bikorwamo, umuganga aganira n’umurwayi bari kumwe imbona nkubone mu gihe cyo gusuzuma, nyuma akanzura ubuvuzi bw’amenyo akora n’uko agomba kubukora bitewe n’uko abona umurwayi amerewe.

Mu nyandiko z’iryo vururo ry’amenyo zigaragaza ko uwo muganga wakuye umurwayi amenyo 23 ndetse akamuteramo andi 12 umunsi umwe, ari uwitwa Yuan, ubundi usanzwe ari inzobere mu by’ubuvuzi bw’amenyo, harimo kuyakura ni kuyatera n’ibindi.

Nubwo ntabwiriza ryashyizweho n’urwego ry’ubuvuzi aho mu Bushinwa ku mubare ntarengwa w’amenyo umurwayi yakurwa ku munsi umwe, ariko ngo biteganyijwe ko ivuriro ndetse n’umuganga aba agomba kuzirikana ububabare umurwayi yagira ndetse n’ibibazo bya ‘infection’ ashobora kugira.

Aganira n’ikinyamakuru The Paper, Xiang Guolin, umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’ubuvuzi bwo mu kanwa cyo mu Bitaro bya Wuhan Fourth Hospital, yagize ati, “Uko ukura amenyo menshi, ni ko ububabare bwiyongera, kandi ni ko ibyago byo kugira ‘infection’ biba byiyongera”.

Iperereza ryahise ritangira gukorwa, kugira ngo hamenyekane icyatumye uwo muganga afata icyo cyemezo cyo gukura umurwayi amenyo angana atyo ku munsi umwe ndetse agahita anamuteramo andi bikamuviramo urupfu nyuma y’iminsi 13. 

BYIRINGIRO Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06