Umugabo yatse lifuti pandagare ageze imbere abwiwe kuvamo arabyanga avugako ashaka ko hari ahandi bagomba kumugeza
Umugabo yatse lifuti pandagare ageze imbere abwiwe kuvamo arabyanga avugako ashaka ko hari ahandi bagomba kumugeza
Imwe mu nkuru ikomeje kuvugisha benshi ku mbugankoranyambaga ni inkuru y’uyu mugabo wo mu gihugu cya Kenya watse rifuti muri pandagare [imodoka ya police] ageze imbere abwiwe kuvamo arabyanga kuko ashaka ko hari ahandi bamugeza.
Nkuko bikomeje gusakara hirya no hino ku mbugankoranyambaga cyane mu mashusho uyu mugabo yafashwe, yavugaga ko aho bamugejeje atariho ashaka kugera.
Muri ayo mashusho uyu mugabo aba avuga ko ashaka ko bamugeza kuri sitasiyo ya police kuko yifuza gusuhuza abantu Bose bariyo kugira ngo yumve Niba bameze neza aho bafungiwe.
Icyakora uyu mugabo akomeje kuvugisha benshi hirya no hino ku mbugankoranyambaga kubwo kugaragaza ko adatinya kujya muri pandagare mu gihe abandi bayijyamo bafite ubwoba cyane.
Abanyarwanda baca umugani ngo aho umugabo aguye urenzaho utwatsi, kimwe n’uyu mugabo yumvaga akwiye kwita ku bandi bari Muri gereza kuko nawe ashobora kwisanga yafunzwe.





