Umugore yishwe akubiswe ishoka n’umugabo we bapfa gusenga

Jun 12, 2024 - 00:15
 0
Umugore yishwe akubiswe ishoka n’umugabo we bapfa gusenga

Umugore yishwe akubiswe ishoka n’umugabo we bapfa gusenga

Jun 12, 2024 - 00:15

Umugore w’imyaka 22 yishwe akubiswe ishoka n’umugabo we bapfa ko yamusabaga ngo bajyane kureba umunyamasengesho. Ni nyuma y’uko bari bamaze kubyemeranya umugabo akaza kubyanga umugore akamuhatiriza.

Ibi byabereye mu karere ka Mwinilunga aho umuryango wabo wari utuye mu mudugudu wa Nyaluhana. Nk’uko byatangajwe n’itangazamakuru ryo muri Zambia, biravugwa ko ku cyumweru tariki 9 Kamena 2024 ari bwo Juliet Kang’asa yishwe atemeshejwe ishoka n’umugabo we witwa Solomon Kapanga w’imyaka 29.

Bwana Dennis Moola, uyobora polisi mu ntara batuyemo, yemeje iby’uru rupfu avuga ko byabaye ku cyumweru. Ubwo polisi yatabazwaga n’umuvandimwe w’umugore bikekwa ko yishwe, basanze umurambo we uri ku gitanda wuzuyeho amaraso n’ibikomere bidasanzwe.

Ubwo hakorwaga igenzura ku mubiri w’uwishwe babonye ibikomere binini ku mutwe, ndetse no ku ruhande rw’iburyo mu isura ye. Urwego rw’umutekano rwahamije ko ukekwaho ubwicanyi ari umugabo we Kapanga. 

Amakuru dukesha polisi yo muri iki gihugu avuga ko byose byatangiye tariki 8 Kamena 2024 ahagana i saa tatu z’ijoro, ubwo uyu mugore wishwe yari agiye gutunganya amafunguro. Bivugwa ko yinjiye mu gikoni akahabona amagufwa y’inyamaswa atabashije gusobanukirwa, icyo gihe yahise atekereza ko ayo magufwa ashobora kuba yahashyizwe n’umuntu ushaka kumuroga. 

Bidatinze uyu mugore yahise abwira umugabo we ibyo abonye, maze bose bemeranya ko bagomba kujya kureba umuvugabutumwa akabasengera ku cyumweru tariki 9 Kamena 2024. Yaje kwibutsa umugabo we ko bari busure umunyamasengesho ariko umugabo ahita ahindura gahunda.

Polisi yatangaje ko umugore yakomeje guhatiriza umugabo we bigatuma arakara cyane, ari nabyo ntandaro yo guhita afata ishoka agatema mu mutwe umugore we wahise apfira mu nzu babagamo.

Umurambo w’uyu mugore wicishijwe ishoka wahiswe ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro by’akarere ka Mwinilunga kugira ngo basuzume neza icyateye urupfu rwe, ni mu gihe umugabo we ukekwaho ubwicanyi yahise afatwa ashyikirizwa polisi. 

Muri aka karere ka Mwinilunga hakomeje kugaragara ibikorwa by’ubwicanyi bukabije hagati y’abashakanye by’umwihariko. Bitangazwa ko mu mezi atatu ashize habarurwa abantu 4 bishwe n’abo bakundana cyangwa bashakanye. 

BYIRINGIRO Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06