Umuhanzi 'YAMPANO' yahaye imbabazi abafunzwe bazira gukwirakwiza amashusho ye y’urukozasoni

May 13, 2026 - 09:09
 0
Umuhanzi 'YAMPANO' yahaye imbabazi abafunzwe bazira gukwirakwiza amashusho ye y’urukozasoni

Umuhanzi 'YAMPANO' yahaye imbabazi abafunzwe bazira gukwirakwiza amashusho ye y’urukozasoni

May 13, 2026 - 09:09

Umuhanzi Yampano yahisemo kubabarira abakekwaho gukwirakwiza amashusho ye y'urukozasoni, asaba ubutabera ko bafungurwa.

Umuhanzi Uworizagwira Florien, wamamaye nka Yampano, yanditse amateka mashya mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda, nyuma yo gutangaza ko yababariye abantu bose bari mu nzego z’ubutabera bakekwaho uruhare mu gukwirakwiza amashusho ye y'urukozasoni ari kumwe n’umukunzi we.

Binyuze mu rwandiko rurerure ruriho amarangamutima menshi yashyize ku rubuga rwa Instagram mu ijoro ryo ku wa 12 Gicurasi 2026, uyu muhanzi yagaragaje ko yahisemo gushyira iherezo ku nzika n’amakimbirane, ahubwo agahitamo inzira y’amahoro no kwiyubaka.

Nubwo Yampano atavuze amazina mu buryo bweruye, ubu butumwa bwahise bwerekezwa ku bantu bamaze igihe bakurikiranwa n'ubutabera kuri iki kibazo. Muri bo harimo: Uzabakiriho Cyprien (Djihad), Ishimwe François Xavier, Kwizera Nestor ndetse na Kalisa John.

Yampano yavuze ko uko umuntu agenda akura, ari nako asobanukirwa ko amahoro y’umutima n’imbabazi bifite agaciro gakomeye kurusha gushaka kwihorera. Yagize ati:

"Uyu munsi ndifuza kubwira abantu bose ko nahisemo inzira y’amahoro. Ndifuza gusabira imbabazi umuntu wese waba afungiye ikibazo gifitanye isano n’ibyabaye hagati yanjye n’ibintu byagiye bivugwa kuri njye."

Uyu muhanzi yashimangiye ko kubabarira atari intege nke, ahubwo ari ubutwari bwo guhitamo gutangira ubuzima bushya budafite igikomere. Yavuze ko ashaka gukoresha imbaraga ze mu rugendo rwe rw’ubuhanzi, aho yahise anateguza abakunzi be album nshya yise “On The World”.

Iyi album yavuze ko izaba ikubiyemo ubutumwa bw’ubuzima, kwiyubaka n’icyizere cy’ejo hazaza, ndetse ikazaba ari nk'isomo ku muntu wese wanyuze mu bihe bikomeye akabasha kubirenga.

Iki cyemezo cya Yampano cyakuruye impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga. Mu gihe benshi bamushimiye ubupfura no kwerekana urwego rw’ubumuntu rwo hejuru, abandi bakomeje kwibaza niba gusaba imbabazi kwe hari icyo bishobora guhindura mu miburanire y’uru rubanza ruba rwashyikirijwe ubushinjacyaha nka Leta.

Uyu mwanzuro uje ukurikira iminsi yari ishize iki kibazo ari cyo kivugwa cyane mu bitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda, aho benshi bategereje kureba niba ubu busabe bwe buzahabwa agaciro n’inzego z’ubutabera abakekwa bakaba bafungurwa.

CYIZA Theogene FOLLOW ME ON