Umuhanzikazi Megan Thee Stallion ari mumazi abira nyuma yuko yarezwe guhatira umukozi we kumureba asambana

Apr 24, 2024 - 11:22
 0
Umuhanzikazi Megan Thee Stallion  ari mumazi abira nyuma yuko yarezwe guhatira umukozi we kumureba asambana

Umuhanzikazi Megan Thee Stallion ari mumazi abira nyuma yuko yarezwe guhatira umukozi we kumureba asambana

Apr 24, 2024 - 11:22

Umuraperi w’umunyamerika, Megan Thee Stallion yarezwe ashinjwa gutoteza uwahoze ari ari kameramani we,amuhatira kumureba akora imibonano mpuzabitsina.

Bwana Emilio Garcia yatanze ikirego kuri uyu wa kabiri mu rukiko rwisumbuye rwa Los Angeles County ko nyuma yo kumuhatira kumureba asambana,yamuburiye ati: “Ntuzigere uvuga ibyo wabonye."Uyu yongeraho ko uyu mugore yamusuzuguye,amukoza isoni.

Nk’uko bigaragara mu nyandiko z’urukiko, Emilio Garcia yatangiye gukorera Megan Thee Stallion mu 2018,, areka akandi kazi muri 2019 kugira ngo akorane n’uyu muraperikazi igihe cyose. Yaramukoreye kugeza muri Kamena 2023, nk’uko bigaragara mu nyandiko y’urubanza.

Ahagana muri Kamena 2022,uyu Garcia ngo yatemberanye n’uyu muraperikazi ahitwa Ibiza muri Espagne.

Nyuma y’ijoro bari basohotse,uyu muraperikazi n’abandi bagore binjiranye mu modoka ya SUV baratahana.

Umuraperikazi Thee Stallion n’undi mugore ngo batangiye gusambana bicaranye n’uyu Garcia.

Garcia ngo ntiyashoboraga kuva muri iyi modoka kuko yagendaga kandi ngo ntiyari kubona aho yerekeza kuko yari mu gihugu cy’amahanga.

Garciaavuga ko yasebejwe,ndetse arasuzugurwa ubwo aba bombi biyemezaga kumusambanira iruhande.

Umunsi wakurikiyeho uyu muraperikazi ngo yabwiye Garcia ngo ’ntuzagire uwo ubwira ibyo wabonye"ndetse ngo yamubwiye andi magambo yo kumusuzugura.

Iki kirego cyatanzwe kuwa Kabiri tariki ya 23 Mata mu rukiko rwa Los Angeles County Superior Court. Megan Thee Stallion ntacyo aravuga kuri ibyo birego. 

BYIRINGIRO Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06