Umukobwa w’i Nyarugenge yafatanywe ‘amabule’ y’urumogi
Umukobwa w’i Nyarugenge yafatanywe ‘amabule’ y’urumogi
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyarugenge yataye muri yombi umukobwa w’imyaka 25 y’amavuko, imufatanye ikilo n’udupfunyika 180 by’urumogi.
Uyu yafashwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Kanama 2025, ahagana saa munani z’amanywa biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage ko acuruza urumogi nk’uko CIP Wellars Gahonzire, Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, yabihamirije UMUSEKE dukesha iyi nkuru.
Yavuze ko abapolisi bageze iwe mu rugo bamusatse bamusangana ikilo kimwe n’udupfunyika 180 by’urumogi aho yaruhishaga mu mucanga warurunze mu nzu iherereye mu Kagali ka Mataba, Umudugudu wa Rushubi.
Ati ” Akimara gufatwa yatangaje ko ibikorwa byo gucuruza urumogi abimazemo iminsi kuko umugabo we babanaga nawe yafashwe acuruza urumogi ubu akaba nawe afungiye icyo cyaha.”
Yavuze ko Polisi y’ u Rwanda ifatanije n’izindi nzego ndetse n’abaturage itazadohoka mu kurwanya ibikorwa byo kurwanya abanywa, abacuruza ibiyobyabwenge kuko bigira ingaruka ku baturage ndetse no ku muryango nyarwanda,
Ati “Ababinywa baragirwa inama yo kubireka, ababicuruza nibabireke kuko amayeri bakoresha arazwi.”
Ingingo ya 263 mu gitabo cy’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30 ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.





