Umunsi w’Umugore: Perezida Kagame yahaye icyubahiro umubyeyi we

Mar 9, 2024 - 04:09
 0
Umunsi w’Umugore: Perezida Kagame yahaye icyubahiro umubyeyi we

Umunsi w’Umugore: Perezida Kagame yahaye icyubahiro umubyeyi we

Mar 9, 2024 - 04:09

Perezida wa Repubulila y’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko nyina umubyara yamusigiye urwibutso rw’umurava,

Yongeraho ko yise abuzukuru be amazina yo kubifuriza ibyiza.

Perezida Paul Kagame yabitangaje ku wa 8 Werurwe 2024, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe umwari n’umutegarugori i Remera muri BK Arena.

Nyuma yo gusoza imbwirwaruhame, Perezida Paul Kagame yatanze umwanya abazwa ibibazo bitandukanye ndetse n’abagore afata nk’icyitegererezo. Umukuru w’Igihugu yavuze ku bwe ko umugore wese amufata nk’icyitegererezo.

Perezida Paul Kagame yanakomoje kuri Mama we umubyara Basinda Asteria, amushimira ko atitaye ku bibazo bari mu buhunzi, yareze abana be, akabitaho uko ashoboye.

Perezida Paul Kagame yavuze ko ubuhunzi abuzi n’ububi bwabwo, kuko yabubayemo imyaka 24, bityo akaba ashimira umubyeyi we Basinda Asteria wareze abana yari asigiwe na Sé umubyara, kuko yapfuye Kagame afite imyaka 15 y’amavuko.

Yagize ati “Njye nabaye impunzi imyaka 24, ndabyumva rero. Ntabwo ari ibyo nabwiwe. Abo tuvukaho batunyujije muri ibyo bihe bikomeye, tukageza kuri uyu munsi, n’iyo utabivuga buri munsi ariko mu mutwe urabyibuka. Wibuka uwaguhetse aguhungisha agukiza ibyo ari byo byose. Reka mvuge uwo mvukaho ariko mvuge n’abandi bagore bose.”

Perezida Kagame yabajijwe icyo yifuriza abagore ndetse n’abana b’abakobwa bakiri abato, asubiza ko icyo abifuriza ari nk’icyo yifuriza umuryango we n’abuzukuru be.

Perezida afite abuzukuru babiri b’abakobwa bakomoka kuri Ingabire Ange Kagame, akaba yatangaje ko yasabye ababyeyi babo uburenganzira bwo kubita amazina.

Yagize ati “Kuri abo babiri nasabye uburenganzira ababyeyi bababyara ngo bampe uburenganzira mbite amazina. Amazina nabise nabikoze mbigendereye, harimo icyo bisobanuye. Uwa mbere namwise, Abe. Abe bivuze ngo abe uwo ari we, abe uwo ashaka kuba we”.

“Uwa kabiri umukurikira namwise Agwize, bivuze uburumbuke. Agwize ibyo azatunga, ibyo yifuza, indangagaciro n’ibindi byose abigwize. Urumva ko naboneyeho umwanya wo kwinigura, ngo muri ayo mazina icyo mbifuriza n’icyo nifuriza Abanyarwanda bibe birimo.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko yifuza u Rwanda ruteye imbere kandi uburenganzira bwa buri wese bukubahirizwa.

BYIRINGIRO Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06