Umunyarwanda yahatanye biranga mu gace ka kabiri ka Tour du Rwanda 2026
Umunyarwanda yahatanye biranga mu gace ka kabiri ka Tour du Rwanda 2026
Mu irushanwa ry'amagare riri kubera mu Rwanda Abanyarwanda bongeye kugorwa nabo bahanganye bituma agace ka kabiri kongera kwegukanwa n'umunyamahanga
Abakunzi b'irushanwa ry'amagare riri kubera mu rwanda bakomeje kunyoterwa n'insinzi y'abakinnyi b'u Rwanda nubwo ibintu bikigoye muri iri rushanwa ryuzuye mo abari ku rwego rwo hejuru bakomeje kwiharira uduce muri iyi Tour du Rwanda.
Nyuma y'uko umunsi wa mbere w'iri ushanwa utagendekeye neza abanyarwanda ako gace kagatwarwa n'umunya Israel Itamar,abakunzi n'abafana b'abanyarwanda bari bategereje kureba niba agace ka kabiri hari umunyarwanda urigaragaza akaza imbere dore ko ikipe y'u Rwanda igenda isaba abayishyigikiye ikizere ibintu byongeye kwanga umunya Espagne atwara aka gace ka kabiri.
Uyu mukinnyi watwaye agace ka kabiri ko kuri uyu wa 23 Gashyantare 2026 ni uwo mu gihugu cya Espagne usanzwe akinira ikipe ya NSN Development yo mu busuwisi akaba ariwe waje imbere mu mibare y'urugendo rwatangiriye i Nyamata mu karere ka Bugesera berekeza i Huye.
Iyi kipe uyu mukinnyi witwa Marti Soriano Pau ikipe abarizwamo ni nayo ya Itimar watwaye agace ka mbere kumunsi w'ejo hashize ya NSN Development bikaba bivuze ko abakinnyi bayo bamaze kuyihesha uduce tubiri muri iri rushanwa muri uyu mwaka wonyine wa 2026.
kuri uyu munsi wa kabiri w'ri siganwa umunyarwanda waje imbere ni Nsengiyumva wasoje ari ku mwanya wa 20 gusa bakaba bagitanga ikizere cyane ko hakiri indi minsi yo guuuuu kuburyo bashobora kuza imbere cyane.





