Umupolisi n'umusirikare bishwe urwagashinyaguro baciwe imitwe

Jul 22, 2025 - 03:46
 0
Umupolisi n'umusirikare bishwe urwagashinyaguro baciwe imitwe

Umupolisi n'umusirikare bishwe urwagashinyaguro baciwe imitwe

Jul 22, 2025 - 03:46

Umusirikare n’umupolisi ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo bishwe baciwe imitwe ku wa Gatatu, itariki ya 16 Nyakanga, mu Murenge wa Nvunayi, muri Teritwari ya Kabinda (Intara ya Lomami).

Amakimbirane ashingiye ku butaka hagati y’abaturage b’amoko abiri yaho, azwi nka Belande Ngoya na Bakoji Mualaba ni yo nyirabayazana.

Abatangabuhamya bavuga ko urugamba rukabije rwabaye hagati y’abatuye mu midugudu ya Kapamba na Nkuanga.

Umuyobozi wa Teritwari ya Kabinda, Gédéon Ngoyi, asobanura ko ubwiyongere bukabije bw’ikibazo bwatewe no gushimuta abantu hagati y’imidugudu yombi.

Yatangarije ACTUALITE.CD ati: “Umubyeyi n’abana be bombi bakomoka mu gace ka Kapamba, bahagaritswe n’abaturage ba Nkuanga. Uyu mubyeyi yarekuwe ahagana mu ma saa sita. Ariko nyuma y’amasaha make, umugore wo muri Nkuanga na we yashimuswe n’abaturage bo mu gace ka Kapamba. Ntaraboneka.”

Urugomo rwakurikiyeho ryateje urupfu rw’abashinzwe umutekano bombi, mu buryo budasobanutse nk’uko iyi nkuru ikomeza ivuga.

Ubuyobozi bw’akarere bwasobanuye ko abo bagabye igitero ari “abagizi ba nabi.”

Bwongeyeho buti: “Kugeza ubu ntituramenya uburyo n’impamvu abo bakozi (b’inzego z’umutekano) bari aho. Urupfu rwabo ntirwigeze rutangazwa ku mugaragaro, kandi rukomeje gushidikanwaho.”.  

BYIRINGIRO Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06