UMURIRO UKOMEJE KWAKA : U BURUSIYA BWAFASHE MPIRI ABASIRIKARE BA UKRAINE.
UMURIRO UKOMEJE KWAKA : U BURUSIYA BWAFASHE MPIRI ABASIRIKARE BA UKRAINE.
Minisiteri y’Ingabo mu Burusiya yatangaje ko yafashe mpiri abasirikare igihumbi ba Ukraine ubwo bahungaga bava mu gace ka Avdeevka, nyuma yo gutsindwa intambara yahaberaga.
Kuwa Gatanu w’icyumweru gishize umwe mu basirikare bakuru ba Ukraine, Gen Aleksandr Syrsky yatangaje ko bavuye mu mujyi uri mu bilometero 10 uvuye muri Donetsk.
Ku munsi wakurikiyeho inzego z’umutekano mu Burusiya zahise zitangaza ko muri uko gusubira inyuma habaye imirwano yakomerekeyemo amagana y’ingabo za Ukraine, abandi bagafatwa nk’imfungwa z’intambara.
The New York Times yanditse ko umusirikare utashatse ko amazina ye atangazwa yahamije ko abafashwe nk’imfungwa z’intambara n’ababuriwe irengero bari hagati ya 850 na 1000.
Hari abemeza ko kuba Ukraine yatakaje agace ka Avdeevka bishobora gutuma ikomeza kugorwa n’urugamba, cyane ko n’umubare w’abasirikare urushaho kuba muto.
Abasirikare ba Ukraine bahamya ko iki gikorwa cyateguwe mu buryo bujenjekewe, nyamara andi makuru akavuga ko habayeho kutumvikana ku basirikare bakoresha itumanaho rya radio.
Minisitiri w’Ingabo w’u Burusiya Sergey Shoigu kuri uyu wa Kabiri yabwiye Perezida Putin ko Avdeevka bayigaruriye batakaje abasirikare bake, mu gihe ku ruhande rwa Ukraine hafashwe mpiri benshi ndetse babambura intwaro nyinshi.





