Umusaruro w’icyanya cy’inganda cya Gisagara: Abarenga 400 babonye akazi

Sep 1, 2025 - 07:27
 0
Umusaruro w’icyanya cy’inganda cya Gisagara: Abarenga 400 babonye akazi

Umusaruro w’icyanya cy’inganda cya Gisagara: Abarenga 400 babonye akazi

Sep 1, 2025 - 07:27

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo buvuga ko icyanya cy’inganda cyubatse muri ako Karere kimaze kubakwamo inganda zirindwi, ziha akazi abantu 439 barimo 187 bakora bihoraho, n’abandi 252 bakora bubyizi.

Muri Gahunda ya kabiri yo Kwihutisha Iterambere, (NST2), Guverinoma yiyemeje kuzamura ubukungu bw’u Rwanda ku mpuzandengo ya 9,3% buri mwaka kugeza mu 2029.

Umusaruro umuturage azinjiza ukava ku mpuzandengo y’Amadolari ya Amerika 1.040 mu mwaka wa 2023 ugere ku Madolari arenga 1.360 mu 2029.

Ibi bikazagerwaho bigizwemo uruhare n’inganda na serivisi biteganyijwe ko biziyongera ku mpuzandengo iri hejuru ya 10% buri mwaka.

Biteganyijwe ko mu rwego rw’inganda hakazibandwa ku kongera umusaruro w’ibizitunganyirizwamo, uteganyijwe kuziyongera ku mpuzandengo ya 10,4% buri mwaka.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Habineza Jean Paul, avuga ko nk’Akarere ko mu cyaro gafite intego yo kubyaza umusaruro ibikomoka ku buhinzi.

Asobanura ko mu Murenge wa Kibilizi, hari icyanya cy’inganda kimaze kubakwamo inganda zirindwi zirimo irutunganya ibikomoka ku rutoki, urutunganya ibikomoka ku muceri, urutunganya ibikomoka ku rugori, urutunganya inyama n’urukora impure zo gupfunyikano.

Ati ” Turashaka guteza imbere uruhererekane rw’inyongera gaciro, ibivuye mu murima mu musaruro w’abaturage cyangwa ku matungo tukabishora bikava mu Karere kacu duhita tubona amafaranga.”

Visi Meya Habineza avuga ko bari gukangurira abashoramari batandukanye babereka amahirwe ari muri ako karere.

Ati ” Uyu munsi hari abandi [bashoramari] bagera kuri batanu bamaze kugura ibibanza mu cyanya cy’inganda.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jerome, avuga ko aka Karere gatuwe n’abarenga ibihumbi 407 bitewe naho kavuye ari urugero rw’ibishoboka mu rugendo rw’iterambere no guhinduka mu myimvire.

Ati ” Muri uyu mwaka naho turishimira ibikorwa byinshi, twubatse inzu z’ababyeyi zigera kuri enye, turi kubaka kaburimbo y’i Save, umuhanda wari umeze nabi cyane, twubatse amateme atandukanye harimo n’iteme ryo mu kirere.”

Rutaburingoga avuga ko batanze inka 3500 muri Gahunda ya Gira Inka, ubwisungane mu kwivuza bugatangwa ku kigero cyi 100% ndetse mu bwizigame bwa Ejo Heza bakaba barageze ku bwizigame bwa miliyari kuva itangiye.

Henriette UWAMAHIRWE