Umusaza wasabye ubufasha Perezida Paul Kagame ari mu mashimwe
Umusaza wasabye ubufasha Perezida Paul Kagame ari mu mashimwe
Amashimwe ni menshi ku musaza witwa Sebazungu Issa wasabye ubufasha burimo igare ry'abafite ubumuga Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame nyuma yo gusubizwa.
Kuwa 25 Werurwe 2025, nibwo Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame yagiranye ikiganiro kirambuye n'abayisilamu bo mu Rwanda cyabereye muri BK Arena cyibanze ku nama z'umukuru w'igihugu,kumva no kwakira ibibazo bya bamwe mu bari aho.
Muri ibyo byifuzo harimo n'icy'umusaza wasabye Perezida Paul Kagame ubufasha bwo guhabwa igare ry'abafite ubumuga kuko atabashaga kugenda neza ndetse ntanafatwe uko bikwiye aho yanasabye gufashwa mu bushobozi bwa burimunsi kuko adafite uko yibeshaho nk'abandi.
Ikibazo cye cyarumviswe ndetse umukuru w'igihugu Paul Kagame yasabye ababishinzwe kumufasha mu buryo bushoboka aho yavuze ko uyu musaza yakabaye yarafashijwe mu bandi bafashwa kubona amagare.
Inkuru nziza n'uko kuri uyu wa 26 Werurwe 2026 uyu musaza yagaragaye mu mashusho ashima avuga ko yamaze guhabwa igare rimufasha kugenda Kandi ko yishimiye uburyo byihuse kurwego atabitekerezaga.
Sebazungu Issa ashima byimazeyo Perezida Paul Kagame wumvise ikibazo cye aho avuga ko yizeye ko kuba yabonye igare n'ibindi bizaza Kandi ko ari iby'agaciro kugira umuyobozi mwiza nka Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame.
Perezida Paul Kagame yafashije Issa Sebazungu kubona igare yari yarabuze






