Umusore “uheruka kwica umumotari”, na we yarashwe arapfa
Umusore “uheruka kwica umumotari”, na we yarashwe arapfa
Umusore witwa Dukuzumuremyi Eric uherutse kwemera ko yishe umumotari akamutaba mu gishanga mu karere ka Kirehe, Yarashwe arapfa ubwo yaragiye kwerekana aho ahisha ibyo yibye agashaka gucika Inzego z’umutekano!
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 07 Mutarama, 2026, nibwo Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kirehe yarashe mu cyico uyu musore wari ukurikiranweho icyaha cyo kwica umumotari akamwibira na moto, akaba yarasiwe mu gishanga cya Cyunuzi mu karere ka Kirehe, ari na cyo motari yiciwemo, amakuru akavuga ko yari ahagaruwe aje kwerekana aho yahishe ibikoresho yamwicishije agasimbuka imodoka ya Polisi ashaka kwiruka bikarangira arashwe akahasiga ubuzima.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun TWIZEYIMANA yatangaje ko uriya musore witwa Dukuzumuremyi Eric yari umujura ruharwa, akunda kugaragara mu bikorwa by’ubujura kandi ngo yabifungiwe inshuro nyinshi.
Ati “No mu kwezi kwa Gatandatu yarekuwe muri Gereza na bwo yarafungiwe ubujura.”
Ku itariki 02 Mutarama, 2026, uriya musore ngo yateze umumotari mu gishanga cya Cyunuzi, amwambura moto asiga amwishe, nyuma Polisi n’abaturage baramushakisha araboneka.
SP Hamdun TWIZEYIMANA ati “Uyu munsi mu gitondo nibwo yagiye kwereka Polisi ahantu abika ibyo yibye bitandukanye, kumbi wari umugambi wo kugira ngo atoroke, arirukanka, yirutse baramurasa.”
Polisi ishimira abaturage, n’abamotari batanga amakuru ku gihe, ikavuga ko kwiba ari icyaha gihanwa n’amategeko, bityo ko abatekereza ko batungwa n’ubujura babireka, bagashaka ibindi bakora kuko bihari.
Abaturage barashishikarizwa gutanga amakuru ku gihe kugira ngo ibyaha bikumirwe kare.





