Umuyobozi wa GS Gatagara arashinjwa gukubita Umwarimu inshyi mu maso y'Abakozi
Umuyobozi wa GS Gatagara arashinjwa gukubita Umwarimu inshyi mu maso y'Abakozi
Umwarimu wigisha kuri GS Gatagara mu Karere ka Nyabihu yatanze ikirego nyuma yo kuvuga ko yakubiswe na Diregiteri amuziza gukererwa ku kazi kubera imvura yaguye mu gitondo.
NYABIHU, Mu kigo cy'ishuri rya GS Gatagara, giherereye mu Murenge wa Karago, Akagari ka Gatagara, haravugwa ubushyamirane bukomeye bwajyanywe mu nzego z’ubugenzacyaha (RIB), nyuma y’aho umuyobozi w’ikigo, Manirakiza Innocent, ashyijwe gukubita umwarimu Niyonteze Corneille inshyi mu ruhame.
Bitewe n’imvura nyinshi yagwaga mu gace ishuri riherereyemo, byatumye bamwe mu barimu bakererwa bagera ku kigo saa 7:55. Bakimara kugera ku kigo, banyagiwe, bangiwe gusinya mu buryo bwa Fingerprint, kandi babwirwa ko na n’imigoroba barataha badasinye.
Abo barimu bagera kuri batanu bakomeje akazi kabo gasanzwe badasinye, ariko ahagana saa tatu, Umuyobozi w'ikigo (Directeur) amaze kugera mu kigo, yatumije uwo muvundo w'abarimu bose mu biro bye.
Ubwo abarimu bageraga mu biro, Manirakiza Innocent yatangiye kubabwira nabi, ababwira ko imvura atari urwitwazo rwo gukererwa kandi abamenyesha ko uwo munsi abahaye zeru (0), bivuze ko babarwa nk'abasibye. Nyuma yo kubatuka, yabasabye kuzana "ibidanago" (Lesson Plans) ngo abisinyemo.
Umwarimu witwa Niyonteze Corneille yasabye ijambo ngo atange igitekerezo agira ati: "Muyobozi mwareka tukazabaha ibidanago ejo twazindutse?". Ibi byarakaje Umuyobozi cyane, ahita ahaguruka aramubwira ati: "Corne, kandi nagukubita, ntukankinishe!". Niyonteze amubajije icyo yamukubitira, uyu muyobozi yahise amuhata inshyi ku matama.
Niyonteze Corneille ntiyanyuzwe n’iri hohoterwa, maze ku itariki ya 7 Gicurasi 2026, yandikira Umuyobozi wa RIB Sitasiyo ya Jomba atanga ikirego cy'urugomo yakorewe. Muri iyo baruwa, Niyonteze asobanura ko yakubitiwe mu kigo akoreramo imbere y'abandi barimu batanu bayishyizeho umukono nka batangabuhamya:
- Irahari Phiribert
- Habarurema Appolinaire
- Nizeyerurema Diogene
- Nsengiyumva Gaëtan
- Niyonzima Schadrack
Uyu mwarimu avuga ko uru rugomo rwamuviriyemo ingaruka ku mubiri no mu kazi ke ka buri munsi.
Ubwo uyu muyobozi yabazwaga kuri iki kibazo, yanze kugira byinshi atangaza, avuga ko amakuru yashakwa mu Karere kuko we atavugira akarere. Gusa yavuze ko mu gihe yahamagarwa na RIB azitaba kandi ko atari "ikigande" (ushaka kuvuga ko yubaha amategeko). Kugeza ubu, amakuru y'uko yaba yakubise mwarimu ntiyayemeje cyangwa ngo ayahakane, ahubwo yavuze ko ntacyo yayavugaho.
Abaturage n'abandi barimu bategereje kureba uko uyu mwuka mubi hagati y'ubuyobozi n'abarimu muri GS Gatagara uzakemurwa n'inzego z'ubutabera n'iz'uburezi mu Karere ka Nyabihu.






