Urubanza rwa Sheikh Bahame Hassan rwashyizwe mu muhezo
Urubanza rwa Sheikh Bahame Hassan rwashyizwe mu muhezo
Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata ruherereye mu Karere ka Bugesera rwashyize mu muhezo urubanza rw’Umuhuzabikorwa w’Ikigo Ngororamuco cya Gitagata, Sheikh Bahame Hassan, ukekwaho gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina kuri bamwe bajyanwa kugororerwa muri iki kigo.
Iburanisha ryabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 8 Mutarama 2026, aho Sheikh Bahame Hassan, yari agiye kuburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku cyaha akekwaho cyo gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina kuri bamwe bajyanwa kugororerwa muri iki kigo.
Iburanisha ryatangiye umunyamategeko we azamura inzitizi z’uko umukiriya we ibyaha aregwa bifite aho bihuriye n’uburere mbonezabupfura bityo ko yaburana mu muhezo.
Ikindi yagaragaje nuko umutekano w’abamureze nawo ukwiye kubahirizwa kugira ngo iburanisha rigende neza.
Ku ruhande rw’Ubushinjacyaha bwemeye inzitizi ze, nabwo bushimangira ko yaburana mu muhezo.
Bahame yafashwe ku wa 16 Ukuboza 2025, nyuma y’iperereza ryari rimaze iminsi rikorwa ku makuru y’uko hari abagororerwa mu kigo cya Gitagata b’igitsina-gore yizezaga gufasha mu mibereho yo muri icyo kigo yari ayoboye ndetse no kubahuza n’imiryango, akabakoresha ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.
Iperereza ry’ibanze ku byaha Bahame akekwaho ryaje kugaragaza ko hari abo yahaga ibyo batagenerwa n’amategeko ku bw’inyungu ze bwite zishingiye kuri iryo shimishamubiri rishingiye ku gitsina.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwavuze ko uyu mugabo akurikiranyweho ibyaha byo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite no gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.
Mu 2021 nibwo Sheikh Bahame Hassan yagizwe Umuyobozi w’Ikigo Ngororamuco cya Gitagata. Yamenyekanye cyane ubwo yayoboraga Akarere ka Rubavu.
Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure





