Urubyiruko rw'Akarere ka Gicumbi rwahize abandi mu kwesa imihigo ku rwego rw'igihugu

Jan 6, 2026 - 14:42
 0
Urubyiruko rw'Akarere ka Gicumbi rwahize abandi mu kwesa imihigo ku rwego rw'igihugu

Urubyiruko rw'Akarere ka Gicumbi rwahize abandi mu kwesa imihigo ku rwego rw'igihugu

Jan 6, 2026 - 14:42

Urubyiruko rw'Akarere ka Gicumbi rwashimiwe mu birori byo kwishimira igikombe cyahawe Akarere nyuma yo kwegukana umwanya wa mbere ku rwego rw’igihugu mu kwesa imihigo y’urubyiruko. Ni igikombe urubyiruko rwatwaye nyuma yo kugaragaza uruhare rw’urubyiruko mu iterambere no kurengera ibidukikije.

Ibi birori byateguwe ku bufatanye n’Umushinga Green Gicumbi, byitabiriwe n’Inama Njyanama y’Akarere iyobowe na Perezida wayo Ntagungira Alexis, Komite Nyobozi y’Akarere, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge, inzego z’umutekano n’abandi bayobozi batandukanye.

Mu rwego rwo gushimira umusaruro wagezweho, Imirenge itatu yahize indi mu kwesa imihigo yarahembwe, aho Umurenge wa Byumba wabaye uwa mbere n’amanota 81.1%, ukurikirwa na Bwisige wagize 79.7%, naho Giti igira 75.4%, nk’uko byatangajwe n’Ubuyobozi bw’Akarere.

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Gicumbi, Ntagungira Alexis, yavuze ko intsinzi yegukanywe n'urubyiruko igaragaza ubushobozi n’ubwitange by’urubyiruko mu gushyira mu bikorwa politiki za Leta. Yagize ati: “Iki gikombe kigaragaza ko urubyiruko rwa Gicumbi rwabaye inkingi y’iterambere kandi rushoboye. Twishimira by’umwihariko uruhare rwarwo mu kubungabunga ibidukikije, bigaragaza ko iterambere rirambye rishoboka igihe urubyiruko rwumvise uruhare rwarwo."

Ku ruhande rwe, Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, yashimiye urubyiruko ku ntsinzi rwagezeho, avuga ko ibikorwa byarwo byibanze ku iterambere ry’umuturage no ku kurengera ibidukikije. Yagize ati: “Urubyiruko rwacu rwagaragaje ko rushobora kuba umuyoboro w'impinduka nziza. Iki gikombe si icy’imihigo gusa, ni icy’indangagaciro y'ubufatanye n’iterambere rirambye.”

Abayobozi bitabiriye ibi birori bagarutse ku kamaro ko gukomeza gushora imari mu rubyiruko, bashimangira ko kubungabunga ibidukikije bigomba gukomeza gufatwa nk’ishingiro ry’ibikorwa by’iterambere, mu bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye. Abafatanyabikorwa basabwe gukomeza gufasha urubyiruko cyane cyane mu gihe babona ko hari ibyo bafatanyamo n'urubyiruko kandi bagaharanira gufasha urubyiruko gutera imbere.

Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure