Uvira: Abaturage Babyukiye mu myigaragambyo Bamagana itangazo rya AFC/M23 babasabako batagomba kuva muri uyu mujyi

Dec 16, 2025 - 12:27
 0
Uvira: Abaturage Babyukiye mu myigaragambyo Bamagana itangazo rya AFC/M23 babasabako batagomba kuva muri uyu mujyi

Uvira: Abaturage Babyukiye mu myigaragambyo Bamagana itangazo rya AFC/M23 babasabako batagomba kuva muri uyu mujyi

Dec 16, 2025 - 12:27

Uvira, RDC — Kuri uyu wa Kabiri, saa yime n’igice za mu gitondo (10h30), abaturage bo mu mujyi wa Uvira babyukiye mu mihanda mu myigaragambyo bamagana itangazo ryaraye risohowe n’umutwe wa AFC/M23, ko bagiye kuva muri uyu mujyi, bagasabako izi ngabo zahaguma kuko zazanye impunduka mu kubarindira umutekano.

Nyuma y’amasaha make AFC/M23 itangaje ko iteganya kuva muri uyu mujyi yari imazemo icyumweru, kugira ngo ibiganiro biyihuza na Leta ya RDC bikomeze mu bwizerane.

Abaturage bo muri Uvira bagaragaye muri uyu mujyi baririmba indirimbo zisingiza abarwanyi ba AFC/M23 bayobowe na Gen Maj Sultani Makenga.

Mu byapa bafite, hariho icyanditseho kiti “Abaturage bo mu mujyi wa Uvira duhaye ikaze AFC/M23. Turashimira Gen Sultani Makenga ku bwo kutubohora.”

AFC/M23 yatangaje ko mu gihe yava mu mujyi wa Uvira, nta ngabo zigomba kuwinjiramo kandi ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Qatar n’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe bikwiye kubungabunga umutekano w’abahatuye.

Umuyobozi w’ibiro bya Corneille Nangaa uyobora AFC/M23, Yannick Tshisola, yatangaje ko kuva muri Uvira bidasobanuye gusubiza ingabo za RDC, iz’u Burundi na Wazalendo uyu mujyi.

Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure