Wakwibaza ngo batera akabariro gute? Urujijo ku mpanga zavutse zifatanye zashatse umugabo muri Amerika[AMAFOTO]
Wakwibaza ngo batera akabariro gute? Urujijo ku mpanga zavutse zifatanye zashatse umugabo muri Amerika[AMAFOTO]
Inkuru imaze iminsi ivugwa hirya no hino ku Isi, ni iy’impanga ebyiri zavutse zifatanye arizo Abby na Brittany Hensel, biherutse kumenyakana ko zashatse umugabo.
Izi mpanga z’imyaka 34, bivugwa ko zashatse umugabo rwihishwa mu 2021. Umugabo zashatse ni uwahoze ari umusirikare mu ngabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Nubwo izi mpanga zifatanye igice cyo hasi cyose, uwashatse umugabo ni Abby Hensel, bivuze ko Brittany we atashatse ariko kuko bafatanye bose babana n’umugabo.
Bimaze kumenyekana ko aba bakobwa, nako abagore bo muri Minessota bashatse umugabo, ibibazo byabaye byinshi mu mitwe y’ababazi, bibaza uburyo bakora amabanga y’abashakanye dore ko bombi basangiye ibice byose hasi birimo n’igitsina.
Muri make, Abby na Brittany batandukaniye ku mitwe gusa naho ibindi bice byose by’umubiri barabihuje kuva ku maguru kugera ku maboko.
Imirimo myinshi barayifatanya harimo nko gutwara imodoka, guteka, gucuranga piano n’ibindi.
Ikibazo gikomeye ni ukumenya ngo, iby’amabanga y’abashakanye babigenza gute, ko uwashatse umugabo muri abo bakobwa babiri ari umwe?
Ubusanzwe, impanga zavutse zifitanye iyo bigeze ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina, zigenda zitandukana. Hari bamwe bagira ubushake bw’imibonano mpuzabitsina, hari abandi batabugira.
Urugero, hari uwitwa Lupita na Carmen Andare bafite imyaka 23 bavukiye muri Mexique ariko ubu baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Carmen yaje kugira inshuti y’umuhungu witwa Daniel, bakajya bakora ibyo bakundana bakora ariko bitarimo imibonano mpuzabitsina. Ubwo bushake mugenzi we Lupita ntabwo yagiraga.
Ibijyanye n’ubuzima bw’imibonano Mpuzabitsina kuri Abby na Brittany, ntabwo bizwi neza kuko igihe cyose bagiye bajya mu itangazamakuru, ntaho bagiye babigarukaho.
Prof Alice Dreger wigisha ubuvuzi muri Northwestern University muri Amerika, aherutse kubwira itangazamakuru ko Abby na Brittany kuva bafite igitsina kimwe, byanze bikunze mu gihe umwe agize ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina n’undi abyumva.
Ikitazwi ni ukumenya niba iyo bakoze imibonano mpuzabitsina barangiriza rimwe cyangwa se umwe arangiza mbere y’undi kuko biterwa n’izindi mpamvu zirimo n’uruhare rw’ibindi bice by’umubiri.
Hari abavuga ko ubu bwoko bw’impanga bushobora kuba burangiriza rimwe mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina, kuko baba bafite igitsina kimwe, imyakura imwe ndetse n’imitsi imwe itwara amaraso.
Professor Dreger kandi yavuze ko kubera uburyo izi mpanga ziba zifatanye ibice hafi ya byose, ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina buba ari buke cyane kuko umwanya munini bawufata bashaka icyabashimisha bombi aho kuba umwe muri bo.
Abby na Brittany ntabwo baratangaza niba bateganya kubyara vuba dore ko bizaturuka ku kubyumvikanaho kuko basangiye igitsina na nyababyeyi.
Izi mpanga ku bijyanye no kurya buri umwe arya ibyo ashatse nubwo akenshi bikunze kuba bijya gusa. Bafite urwungano ngogozi rutandukanye guhera ku munwa, umuhogo n’igifu ariko bahurira ku rura runini, uruto, uruhago ndetse n’ikibuno.
Abby na Brittany bavutse tariki 7 Werurwe 1990. Icyo gihe ababyeyi babo bagiriwe inama yo kutabatandukanya, kuko byari kuba bivuze ko umwe muri bo agomba gupfa kuko kubaho bombi ntibyari gushoboka.
Ababyeyi babo barabyanze, bafata umwanzuro wo kubarera bafatanya kugeza ubu.
Kuba abana bavuka bafatanye ni ibintu bishobora kuba ku mubyeyi umwe mu babyeyi ibihumbi 200 batwite impanga ku isi.
Biterwa no gucikamo kabiri kurusoro rw’umugore utwite impanga nyuma yo gusama, hanyuma bimwe mu bice by’imibiri y’izo nsoro bigafatana, bikagenda gutyo kugeza abana bavutse.





