Yolo The Queen uri mu nkumi zitigisa imbuga nkoranyambaga yatangaje ko akumbuye umuraperi Jay C [AMAFOTO]
Yolo The Queen uri mu nkumi zitigisa imbuga nkoranyambaga yatangaje ko akumbuye umuraperi Jay C [AMAFOTO]
Kirenga Phiona [Yolo The Queen] uri mu nkumi zitigisa imbuga, yagaragaje yumva indirimbo imaze imyaka itari mike ya Bruce Melodie na Jay C yibaza aho uyu muraperi akumbuye yagiye.
Mu mashusho mato yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Yolo The Queen yagaragaje ko yishimira ubutumwa buri mu ndirimbo I am back ya yagiye hanze ku wa 31 Nyakanga 2017.
Iyi ndirimbo yahuriyemo icyamamare mu muziki nyarwanda, Bruce Melodie ukomeje kongera uduhigo ku tundi turimo no kuba yarabashije gutanga ikiganiro muri Rwanda Day 2024.
Kimwe n’umuraperi Jay C, Yolo yibaza aho yagiye akaba yabivuze muri aya magambo agira ati”Haba hari umuntu uzi ibyo Jay C ahugiyemo, Ndabasabye mubwire uyu mwanditsi ko akumbuwe.”
Igitero uyu mukobwa abayumva ni icya Jay C aba avugamo ukuntu umuziki nyarwanda wagiye utera imbere ibihangano by’abanyarwanda bigahabwa agaciro.
Ubutumwa kandi bukomeye bugaragaza urugendo rwa muntu uburyo atangira ibintu bimwe abantu batabyumva nyamara Imana yaca iteka bikabasha kugera kure.
Yolo The Queen kandi yagaragaje ko ari gufashwa cyane n’indirimbo ya Kivumbi King na Axon, Wait yagiye hanze ku wa 15 Mutarama 2024, ikaba ikomeje kugira igikundiro cyo hejuru ndetse no ku mbuga zicururizwaho umuziki iri hejuru.
Yolo The Queen yagaragaje ko ubutumwa buri muri I am back ya Jay C na Bruce Melodie bumukora ku mutima yibaza ibyo uyu muraperi ahugiyemo.
Indirimbo ya Kivumbi King na Axon yavuze ko iri muziri kumunyura muri iyi minsi.





