Zaria Court Kigali’ yafunguwe ku mugaragaro: Perezida Kagame na Masai Ujiri bashyize umukono ku mushinga udasanzwe
Zaria Court Kigali’ yafunguwe ku mugaragaro: Perezida Kagame na Masai Ujiri bashyize umukono ku mushinga udasanzwe
Perezida Paul Kagame na Masai Ujiri bafunguye ku mugaragaro Zaria Court Kigali yuzuye itwaye miliyoni 25$ [asaga miliyari 36 Frw].
Iki gikorwa cyabereye i Remera ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 28 Nyakanga 2025, cyitabiriwe kandi n’abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire n’Umuyobozi Mukuru wa Zaria Group, Andrew Feinsten.
Hari kandi Amadou Gallo Fall uyobora Basketball Africa League, Clare Akamanzi uyobora NBA Africa; Umuyobozi Mukuru wa RDB, Jean-Guy Afrika n’Umunya-Nigeria Aliko Dangote ubarirwa umutungo uruta uw’abandi bose ku Mugabane wa Afurika.
“Zaria Court Kigali” ni inyubako igizwe n’ibice bitandukanye birimo hoteli ifite ibyumba 80, restaurants, aho gufatira amafunguro n’ibinyobwa hejuru ku gisenge, gym, aho gukorera na studio y’ibiganiro.
Hari kandi ikibuga kiberamo imikino itandukanye, iserukiramuco, ibitaramo, isoko n’ibindi bikorwa. Irimo kandi iguriro rinini rizafasha abayituriye kubona ibyo bakeneye, kimwe n’abashyitsi.
Umuyobozi Mukuru wa Zaria Group, Andrew Feinsten, yashimiye Perezida Paul Kagame na Masai Ujiri bagize uruhare ngo Zaria Court yubakwe i Kigali.
Ati “Umushinga nk’uyu utangirana n’icyerekezo. Icyo cyerekezo gitangirana namwe Perezida Kagame hamwe nawe Masai, iyo bitaba icyerekezo cyanyu ntabwo iyi Zaria Court yari kubaho.”
Masai Ujiri uri mu bashinze Umuryango Giants of Africa ndetse akaba ari we nyiri Zaria Court, na we yashimiye Perezida Kagame ku buryo ashyira imbere ibikorwa bihuza abantu.
Ati “Ndatekereza ko Festus [Ezeli wari umusangiza w’amagambo] yabivuzeho gato, iyo uvuze icyerekezo, imiyoborere, ukavuga guhuza abantu, ubufatanyabikorwa, n’ibindi bintu ushobora gutekereza bihuriza abantu hamwe, uwo ni we Perezida Kagame. Ndashaka kugushimira, ntabwo nzi ko tubivuga bihagije.”
Yakomeje avuga ko siporo ari ukuruhuka, amarushanwa n’ubucuruzi ndetse ibyo byose bihurira mu bikorwaremezo bimaze kubakwa i Remera.
Ati “Murabona iki kibuga? Iki kibuga gihuza abaturage, murabona aha hantu? Aha hantu hakora indangagaciro. Ibi byose bizana ubukungu ariko ntabwo tubyumva bihagije muri Afurika."
"Guhabwa aya mahirwe yo kubaka umujyi wa siporo, guhera kuri Arena, nyuma Stade, ndetse n’ikindi kibigaburira byose, ku buryo wagura imyenda ya siporo hano, ukaba wagura ’ice cream’, abana bacu bagakinira muri kiriya kibuga, ukaba warara hano muri hoteli, ukajya hejuru ku gisenge, ukajya muri gym, izi ni imbaraga za siporo n’uburyo ishobora kuduhuriza hamwe.
Mu kiganiro yagiranye na Masai Ujiri, Perezida Kagame yavuze ko nyuma yo kubona adashobora gukora siporo nk’uwabigize umwuga, yahisemo gushyigikira abayishoboye ku buryo igirira akamaro abantu bose.
Ati “Mu buzima bwanjye, ubwo nari umwana, by’umwihariko nkura nk’abakiri bato uyu munsi, twanyuze mu bibazo, ingorane z’ubuzima n’ibindi. Nize ikintu kimwe, ntabwo nari umuntu ukora siporo ku gipimo runaka no kugeza ubu ntabwo mfite ibitekerezo byiza byo gukora ubucuruzi n’ibindi, hari ibintu byinshi ntashoboye."
"Ariko namenye ko hari icyo nshobora gukora kandi icyo cyari ukubasha gushyigikira abandi mu byo bashobora gukora. By’umwihariko mu mwanya wanjye, nabonye ko niba ntashobora gukora ubucuruzi, nshobora gushyigikira ababishoboye kubikora, nkaborohereza kubikora bikagenda neza, bikarangira njye n’abandi tubyungukiyemo.”
Imirimo yo kubaka Zaria Court Kigali yari yatangijwe muri Kanama 2023 na Perezida Paul Kagame na Masai Ujiri.
Byibuze 90% y’ibyubatse iyi nyubako ni ibikoresho byo mu Rwanda, 10% gusa ni byo byavuye hanze y’u Rwanda.
Yanditswe na Henriette UWAMAHIRWE







