Abafana ba King James ndetse n’abakunzi b’umuziki Nyarwanda; barifuza Sitade Amahoro!
Abafana ba King James ndetse n’abakunzi b’umuziki Nyarwanda; barifuza Sitade Amahoro!
Abafana ba King James ndetse n’abakunzi b’umuziki nyarwanda bakomeje kwifuza ko igitaramo ari gutegura ko yazagikorera muri Sitade amahoro. Icyakora biravugwa ko ikiguzi bisaba gishobora kuvuna uyu muhanzi.
Mu gihe abafana b’umuhanzi King James bakomeje kugaragaza inyota yo kumubona ataramira muri Sitade Amahoro nshya, hari impaka zikomeje kuvuka ku kiguzi cyo gukodesha iyi nzu y’imikino n’ingaruka bishobora kugira ku bikorwaremezo biyigize, cyane cyane ubwatsi bwayo bwihariye.
Kuri ubu, gukodesha Sitade Amahoro bishobora gutwara akayabo kari hagati ya miliyoni 40 na 50 z’amafaranga y’u Rwanda. Nubwo aya mafaranga ashobora kuboneka binyuze mu baterankunga n’abafana, ikibazo gikomeye si ikiguzi cy’ukwezi, ahubwo ni agaciro k’ubwatsi bw’icyatsi kibisi (Hybrid Grass) buyirimo.
Ubwatsi bwa Miliyari: Impungenge ku mudiho w’abafana
Ubwatsi buri muri Sitade Amahoro bwakozwe n’ikigo cy’Abanya-Turukiya, Hatko Hybridgrass. Ubu bwatsi bugezweho buhagaze akayabo k’amafaranga arenga miliyari, kuko bwubakanye ikoranabuhanga riramba kandi ryorohereza abakinnyi.
Impungenge zivuka ni ukubona uburyo umudiho w’abafana ibihumbi n’ibihumbi bakandagira kuri ubu bwatsi bw’agaciro wakwangiza ibyatsi bidasanzwe, dore ko kubisana bishobora gusaba andi mamiliyoni menshi ndetse n’igihe kirekire sitade ifunze.
Kuri bamwe batanga urugero rwa sitade nka Santiago Bernabéu ya Real Madrid iherutse gukorerwamo ibitaramo by’abahanzi nka Taylor Swift, hari itandukaniro rinini rishingiye ku myubakire:
Santiago Bernabéu: Ifite uburyo bugezweho bw’ibice bitandatu (trays) bimanura ubwatsi munsi y’ubutaka mu cyumba bita Hypogeum. Iyo hari igitaramo, ubwatsi buramanurwa bugacungirwa umutekano munsi, hejuru hakubakwa ikibuga cy’ibitaramo kitagira aho gihuriye n’icyatsi.
Sitade Amahoro: Nubwo yubatswe mu buryo bugezweho, ntifite iri koranabuhanga ryo kubika ubwatsi munsi y’ubutaka. Ibi bishatse kuvuga ko igitaramo cyose cyabera mu kibuga hagati, cyaba kibaye ku bwatsi nyir’izina, uburyo bwose bwakoreshwa mu kuburinda bushobora kutizera 100% ko butangirika.
Ibi bituma abasesenguzi bibaza niba gushyira igitaramo muri uyu mutamenwa wa Siporo byaba ari ukurinda isura y’igihugu n’umutungo wacyo, cyangwa niba hari uburyo bwakoreshwa King James agahaza inyota y’abafana be atangije ibikorwaremezo bihagaze amamiliyari.






