Bari muntambara y'imitoma! Rurambikanye mu mitoma hagati ya David Bayingana na Miss Nadia Umutesi
Bari muntambara y'imitoma! Rurambikanye mu mitoma hagati ya David Bayingana na Miss Nadia Umutesi
umunyamakuru mukuru mu itangazamakuru ry’imikino hano mu Rwanda David Bayingana yagaragaje amarangamutima y’urukundo kuri Miss Umutesi Nadia witabiriye Miss Rwanda ya 2017.
Abinyujije ku rubuga rwa instagram rwe, umunyamakuru w’imikino akaba n’umuyobozi wa Radio B&B FM Umwezi, abinyujije kuri Instagram , amarangamutima yamusaze atangaza amagambo yerekana ko ari mu rukundo Nadia Umutesi ruganisha mu rugo mu minsi mike.
David bayingana usanzwe akunzwe n’abatari bake kuera ari mu bantu batangije itangaza makuru ry’imikino risesenguye guhera za 2005 akiri umunyeshuli aho yigaga anakora kuri radio Salus i Butare, yikoze mu mitana yibwira abatanazi ati ”Ndabona byinshi byiza bituzira. Isabukuru nziza rukundo rwanjye. Ntutizigera dutandukana.”
Umutesi wabwiwe aya magambo nawe yamugereye mu cyibo yamuegereye mo amusubiza ko amukunda. Umutesi Nadia yitabiriye amarushanwa y’ubwiza yo mu mwaka wa 2017. Uretse kuba David Bayingana aba muri Sports , no mu myidagaduro aba mo cyane.
Hashize igihe kitari gito David Bayingana atavugwa mu rukundo , nyuma yuko muri 2013 yakoze ubukwe na Kezie Teriteka, ariko baza gutandukana nyuma byo kubyarana umwana w’umuhungu. David bayingana yatangiriye itangazamakuru kuri Salus aza guca ku yandi maradio nka Radio 10, Voice of Africa ndetse na B&B umwezi.





