Umuhanzi Yago Pon Dat yatamaje kompanyi yamwemereye ikibanza mu gitaramo imbere y’abafana none amaso akaba yaraheze mu kirere

Apr 19, 2024 - 03:00
 0
Umuhanzi Yago Pon Dat   yatamaje kompanyi yamwemereye ikibanza  mu gitaramo imbere y’abafana   none amaso akaba yaraheze mu kirere

Umuhanzi Yago Pon Dat yatamaje kompanyi yamwemereye ikibanza mu gitaramo imbere y’abafana none amaso akaba yaraheze mu kirere

Apr 19, 2024 - 03:00

Umuhanzi Yago Pon Dat uherutse kumurika album ye ya mbere mu gitaramo yanaherewemo ikibanza na Kompanyi imwe ibigurisha, yahishuye ko yategereje uwo mutungo yemerewe, amaso agahera mu kirere.

Yago Pon Dat usanzwe ari n’umunyamakuru wibanda ku biganiro akora kuri YouTube Channel ye izwi nka Yago TV, mu mpera z’umwaka ushize yashyize hanze album ye ya mbere yise ‘Suwejo’.

Igitaramo yamurikiyemo iyi album cyabaye tariki 22 Ukuboza 2024, muri Camp Kigali, cyaranzwe na byinshi, birimo n’abantu bafataga umwanya bakagira icyo bavuga by’umwihariko bashimira uyu muhanzi wamuritse album amaze umwaka umwe yinjiye muri muzika.

Tumwe mu dushya twaranze iki gitaramo, harimo kuba uyu muhanzi Yago yarahawe ikibanza na Kompanyi isanzwe ibicuruza yitwa Marchall Real Estate, yamwemereye ubutaka bwo kubakaho mu Mujyi wa Kigali nyuma y’uko uwari uyihagarariye anyuzwe n’uburyo yitwaye ku rubyiniro.

Nyuma y’amezi ane, Yago yahishuye ko iki Kibanza cyabaye nka ya mahembe ya rya tungo ryo mu rugo, ngo kuko yategereje ko agihabwa amaso agahera mu kirere.

Mu butumwa Yago yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, yagize ati “Company yitwa Marchal Real Estate yatwemereyee ikibanza mu Mujyi wa Kigali ubwo twari mu gitaramo cyo kumurika album (Suwejo) Amaso ko yaheze mu kirere ni amahoro cyangwa ni ko mukora?”

Uyu muhanzi wagaragaje ko asa nk’uwihebye ko atazabona uyu mutungo utimukanwa yemerewe n’iyi kompanyi, yasoje ubutumwa bwe agira ati “Bimaze iki kwemera ikintu imbere y’imbaga ntugisohoze?”

Ubuyobozi bwa Marchall Real Estate bwamenyesheje uyu muhanzi ko mu gitaramo cye, hakozwe amakosa, kuko hari ibyo bavugiyemo bikwiye kuzubahirizwa kugira ngo ahabwe ubwo butaka yemerewe.

Mu butumwa busubiza ubw’uyu muhanzi, Marchall Real Estate yagize iti “Iwawe Twakorewe amakosa. Umuyobozi wa Marchall Real Estate yakubwiye ko ikibanza uzakimurikirwa ku munsi tuzamurikaho inyubako twubakiye umuturage utishoboye i Bugesera.”

Ubutumwa bwa Marchall Real Estate bukomeza bugira buti “Ukwiye gutegura Team yawe ikaganira natwe. Twaguteye inkunga mu buryo bwa cash. Umuco wo gushima no kwihangana bikurange.”

H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461