Umugore wa Kanye West yongeye gusubira mu ruhame yambaye ubusa[AMAFOTO]
Umugore wa Kanye West yongeye gusubira mu ruhame yambaye ubusa[AMAFOTO]
Nyuma y’iminsi umugore wa Kanye West witwa Bianca Censori atagarukwaho, yongeye kurikoroza ku mbuga kubera imyambarire ye itavugwaho rumwe na benshi.
Umugore w’umuraperi Kanye West witaziriye Ye, Bianca Censori, yagaragaye mu ruhame mu Butaliyani yambaye imyambaro ijya gusa no kwambara ubusa cyane ko ibice bye byose hafi n’iby’ibanga, yendaga kubishyira hanze.
Uyu mugore iyi myitwarire ye si iy’ubu cyane ko mu mwaka ushize yagaragaye mu Mujyi wa Florence mu Butaliyani yambaye umwambaro ujya kugaragaza ibice byose by’amabere ye ndetse yambaye n’ibirenge. No mu ntangiro z’uyu mwaka yagaragaye mu ruhame yambaye imyambaro bamwe bavuze ko idakwiriye kujyanwa mu bantu.
Bianca Censori w’imyaka 29 yongeye kugarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi bibaza impamvu akomeza kwambara imyambaro yerekana ubwambure bwe mu gihe abigayirwa, naho abandi bakavuga ko Kanye West ariwe ukwiye kunengwa ureka umugore ajya mu ruhame yambaye gutya.







