RWANDA FDA: Izindi nganda 101 zafunzwe ndetse hategekwa gukuraho ibyapa byose bizamamaza
RWANDA FDA: Izindi nganda 101 zafunzwe ndetse hategekwa gukuraho ibyapa byose bizamamaza
Rwanda FDA yatangaje ko hafashwe icyemezo cyo gufunga izindi nganda zikora ibinyobwa bisembuye no gutesha agaciro impushya zabyo zo kubikora ndetse bategeka ko ibyapa byose bibyamamaza bikurwaho mu gihugu hose.
ITANGAZO RIRAGIRA RITI:
Hashingiwe ku Itegeko N° 003/2018 ryo ku wa 09/02/2018 rishyiraho Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kugenzura Imiti n’Ibiribwa (Rwanda Food and Drugs Authority - Rwanda FDA), kandi rikagena inshingano, imiterere n’imikorere byacyo, by’umwihariko ingingo ya 9 (2),
Hashingiwe ku bugenzuzi bwakozwe hagendwe ku mabwiriza agenga ubuziranenge, Hashingiwe kandi ku itangazo ryo ku wa 2 Kanama 2026 ryerekeye ifungwa ry’inganda zikora ibinyobwa bisembuye zigaragara ku Mugereka wa I,
Mu rwego rwo kurengera ubuzima n’umutekano by’abaturage, Rwanda FDA iramenyesha abakora, abatumiza, abacuruza ku isoko, abacuruza ndetse n’abaturage muri rusange, ko hafashwe ingamba zikurikira kandi zigomba kubahirizwa uhereye igihe iri tangazo risohokeye.
- Rwanda FDA ifunze inganda zikora ibinyobwa bisindisha ziri ku rutonde ruri ku Mugereka wa II, kandi ikuyeho impushya zose zari zarahawe izo nganda zo gukora ibyo binyobwa.
- Rwanda FDA itegetse ko ibinyobwa byose bikorwa n’izo nganda ziri ku rutonde ruri ku Mugereka wa II bikurwa ku isoko.
- Rwanda FDA itegetse abakora ibyo binyobwa guhita babikura ku isoko bakimara kubona iri tangazo.
- Rwanda FDA itegetse ba nyir’izo nganda guhita basaba abakwirakwiza ibyo binyobwa ku isoko ibi bikurikira:
- Gusubiza ibyo binyobwa no kubikura ku babiranguye.
- Gusubiza ibinyobwa byose bisigaye ndetse n’ibyakusanyijwe aho byakorewe.
- Abakora ibyo binyobwa bategetswe kugeza ku Kigo cy’Igihugu gishinzwe Kugenzura Imiti n’Ibiribwa (Rwanda FDA) raporo y’igikorwa cyo kubikusanya mu gihe kitarenze iminsi itatu (3) y’akazi uhereye igihe iri tangazo risohokeye.
- Abakwirakwiza n’abacuruza ibinyobwa biri ku Mugereka wa II, bategetswe guhita bahagarika kubikwirakwiza no kubigurisha, ndetse bagasubiza ibinyobwa bisigaye ku babibahaye, baba ababikwirakwiza cyangwa ababikora.
- Kutubahiriza aya mabwiriza bizatuma hafatwa izindi ngamba ziteganywa n’amategeko n’amabwiriza abigenga.
- Rwanda FDA irasaba abanywa ibi binyobwa biri ku Mugereka wa II kubihagarika.
Icyitonderwa:
Urutonde rw’izindi nganda zizafatirwa ingamba ruzatangazwa mu gihe gikwiriye, uko ibikorwa byo kugenzura no kubahiriza amabwiriza bigenda bikorwa.
URUTONDE RW'INGANDA ZAFUNZWE RURI HASI:






